Kenya: Umubare udasanzwe w’ibyaha bishinjwa Umunyarwanda bishingiye ku cyateye urupfu rw’abantu 53

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushoferi w’Umunyarwanda w’imodoka nini, aregwa ibyaha birenga 90 akurikiranywego n’ubutabera bwo muri Kenya, bishingiye ku mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu 53.

Gilbert Ntuyemungu w’imyaka 52 ashinjwa ibyaha birenga 90, birimo guteza urupfu bishingiye ku gutwara ikinyabiziga nabi, gukomeretsa no kwangiza imodoka 10 byabaye tariki 03 Nyakanga mu muhanda wa Nakuru-Kericho.

Izindi Nkuru

Aregwa kandi uburangare mu gutwara ikinyabiziga, bwateye impfu z’abantu 53, bugatuma abandi 25 bakomereka.

Gilbert Ntuyemungu ubwo yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo, yasabye kurekurwa, agaragaza n’ingwate, ariko Urukiko rubitera utwatsi.

Perezida w’Urukiko rwa Molo, Hellena Nderitu yategetse ko Ntuyemungu, akomeza gufungirwa muri Gereza ya Nakuru GK Prison kugeza igihe urubanza rwe ruzarangirira.

Mu gihe Ntuyemungu azaba afungiye muri iyi Gereza ya Nakuru GK Prison, azakomeza kwegeranya ubuhamya ndetse n’inyandiko zizamufasha kuburana.

Uru Rukiko rwavuze ko ntahantu hazwi uyu Munyarwanda atuye muri Kenya, ku buryo hakwizerwa ko yazajya abonekera igihe cyose akenewe n’ubutabera bwo muri Kenya.

Umucamanza kandi yavuze ko kuba nta masezerano yo kohererezanya abantu hagati ya Kenya n’u Rwanda, Urukiko rudashobora gufata icyemezo cyo kumurekura kuko ashobora gucika ubutabera bwa Kenya, ntibwongere kumubona.

Uyu Munyaranda yisobanura avuga ko iyo mpanuka itatewe n’uburangare nk’uko abishinjwa, ahubwo ko yatewe no kuba imodoka yari atwaye yarabuze feri.

Avuga ko nta bushake na buto yari afite bwo guteza iki gikorwa cy’akaga kuko abagizweho ingaruka na cyo atabazi ndetse nta n’icyo bapfa ku buryo yagambirira kubagirira nabi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru