Mu muhango wo guherekeza bwa nyuma Wibabara Kevine uherutse kwitaba Imana, abo mu muryango we bagarutse ku byamuraganga birimo kugira urugwiro kuri bose, ndetse bavuga ko yari afite gahunda yo kuzahura n’umunyamakuru akamubwira ishimwe yari afite.
Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane, abo mu muryango wa nyakwigendera bavuze bimwe mu byamuranze mu burwayi bwe nko kuba yarakundaga kwikomeza agahorana icyizere.
Umwe mu bavandimwe we yagize ati “Yakundaga Imana cyane, umuntu uribwa mwatangira no kuririmba agasha kugufasha kuririmba no gusenga, ni cyo kintu yumvaga kimuha amahoro, ntabwo Kevine yatekerezaga ko azava mu mubiri ni cyo cyizere natwe twari dufite ni yo mpamvu mubona natwe byaturenze.”
Uyu muvandimwe wa nyakwigendera yavuze ko mu minsi ishize yari yamubwiye ko yifuza kuvugisha itangazamakuru by’umwihariko akanamubwira Umunyamakuru yifuza kuzavugisha wa YouTube Channel yitwa Isimbi TV.
Ati “Umunyamakuru umwe yaje ariko yaje yapfuye, twari kuzahura na we turi gushima Imana, ariko aje atariho atari bubashe kumubwira. Yarambwiye ngo Divi tuzajyana kureba Sabin, tuzajyana ku Isimbi nzabwira Imana ibitangaza byose yankoreye, nkamubwira nti ‘tuzajyana’, Kevine agiye atabivuze.”
Umugabo wa nyakwigendera bari bafitanye umwana umwe w’umuhungu, yavuze ko yari umunyamugisha kuba yari yarashakanye na Wibabara Kevine kubera imyitwarire ye myiza n’ubutwari bwamurangaga.
Yagarutse kuri byinshi babanyemo birimo uko bamenyaniye muri kaminuza, agahita yumva ko bagomba kuzabana kubera imico iboneye yari yaramubonanye.
Uyu mugabo wakuze ari impfubyi, yavuze ko yasabye Kevine ko bakubakana umuryango kugira ngo na we awugire kuko yawubuze akiri muto, undi akabimwemerera ndetse bakaza no kuwutangirana w’ibyishimo bakanagirirwa Ubuntu bakibaruka umwana.
Ati “Numvaga ko tuzabana, nkaba umubyeyi nkagira umwana akajya anyita Daddy, akamwita Mamy ni cyo nifuzaga kuko ni cyo nabuze mu bwana bwanjye.”
Yagarutse ku burwayi bwa nyakwigendera, avuga ko yakundaga gusenga cyane ndetse agahora asaba abantu kumusengera kandi ko bombi bumvaga bafite icyizere ko Imana izamukiza.
Yavuze ko mu magambo ya nyuma bavuganye, yamusabye kuzamumenyera umwana babyaranye, ati “Yagiye ambwira ibintu byinshi ariko yarambwiye ngo ‘niba mukunda koko nzamumenyere umwana ngo kandi aho azaba ari azaba arimo arabibona. Nanjye namusezeranyije ko nzamubera umubyeyi nzamuha ibimukwiriye n’inshingano za kibyeyi.”
RADIOTV10