IFOTO: Perezida Ndayishimiye mu nzira y’umusaraba n’abakristu Gatulika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yifatanyije n’abandi bakristu Gatulika mu muhango w’inzira y’umusaraba usanzwe uzwi muri Kiliziya Gatulika, aho na we ari mu bahetse umusaraba azirikana ububabare bwa Yezu Kristu.

Abayoboke ba Kiliziya Gatulika, kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, ni umunsi uzirikanwa bihebuje kuko ufatwa nk’uwo Yezu yapfiriyeho kugira ngo acungure abatuye Isi.

Izindi Nkuru

Ni umunsi abakristi ba Kiliziya Gatulika bazirikanaho ububabare bwa Yezu Kristu urangwa no kwibabaza, kwiyiriza ndetse no gusenga bihebuje basabira Yezu Kristu.

Ku wa Gatanu Mutagatifu kandi hakorwa umuhango w’inzira y’Umusaraba ukorwa mu gihe cy’Igisibo, aho bakora umutambagira wo kuzirikana ububabare bwa Yezu ari na ko batera amasengesho yo kumusabira.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we Angelique Ndayishimiye, uyu munsi bifatanyije n’Abandi Bakristu Gatulika muri uyu muhango w’inzira y’umusaraba.

Amakuru dukesha ibiro by’umukuru w’iki Gihugu cy’u Burundi, ni uko Ndayishimiye na Madamu bitabiriye uyu muhango wabereye mu Gitega.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twiter y’Ibiro by’Umukuru w’u Burundi, bugira buti “Kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, umuryango wa Perezida wifatanyije n’abakristu bo mu Gitega mu nzira y’umusaraba yatangiriye mu rusisiro rwa Musave yerecyeza kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu François d’Assise y’i Magarama mu rwego rwo kuzirikana urupfu rwa Kristu.”

Perezida Evariste Ndayishimiye asanzwe ari umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatulika akaba aherutse no kwakirwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis mu kwezi gushize.

Yari kumwe n’umuryango we

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru