Kicukiro: Hari ikigiye gukorwa ku Biro by’Umurenge bavugaga ko bitajyanye n’igihe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro ndetse n’ubuyubozi bw’uyu Murenge, bavuga ko ibiro byawo bitajyanye n’igihe, ndetse ko byamaze kuba bito. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatanze icyizere ko umwaka utaha bizatangira kubakwa.

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe Umurenge uri mu nzego zitanga serivisi ku baturage benshi, ariko ko uwa Kanombe wo ufite ikibazo cy’ubuto bw’Ibiro byawo.

Izindi Nkuru

Umwe ati “Iyo abaturage baka serivisi ari benshi, hariya bigaragara ko iyi nzu yabaye nto, kandi ntabwo ijyanye n’icyerekezo. Hagomba kubaho kwagura cyangwa kubaka indi, hakubakwa Umurenge ugezweho gihuje n’igihe tugezemo.”

Si abaturage bavuga iki kibazo gusa, kuko n’abakozi b’uyu Murenge na bo bagaragaza izi mbogamizi, kuko iyi nyubaho bakoreramo ifite ibyumba bine gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa avuga ko iki kibazo cy’ubuto bw’ibiro ari cyo koko, kuko byubatswe Umurenge ugifite abakozi bane gusa.

Ati “Uyu munsi Umurenge ufite abakozi 21, rero abakozi bane bari bafite ibyumba bakoreramo harimo n’icy’Umuyobozi w’Umurenge, uyu munsi mu biro bimwe birakorerwamo n’abakozi batanu. Murumva rwose ko bibangamiye imitangire ya serivisi.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine na we yemeza ko iki kibazo gihari kandi ko bakizi, ariko ko hari ikigiye gukorwa.

Avuga ko mu gihe cy’amezi atandatu hagiye gukorwa inyigo ijyanye no kuvugurura ibiro, ku buryo mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, bizubakwa.

Ati “Igishimishije ni uko dufite n’umufatanyabikorwa watanze miliyoni eshanu tuzaheraho, ntabwo tuzahera kuri zeru, kandi n’abaturage bakomeje kwemera uruhare rwabo.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yizeje abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’uyu Murenge ko bagiye kubakirwa Ibiro bijyanye n’igihe kandi byagutse, ariko ko n’iyo byazubakwa, bidakwiye gutuma abayobozi bicara mu biro, ahubwo ko bazakomeza no kwegera abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru