PM Ngirente yagoroye iby’iterambere rya Koperative ryari ryarutishijwe imibereho y’abaturage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rubavu- Minisititi w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye ko hakosorwa ibijyanye n’umusaruro w’inkoko zahawe abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo, asaba ko amagi ahabwa imiryango yajya agenwa mbere, asigaye akaba ari yo agurishwa ku nyungu za koperative, mu gihe mbere hari hemejwe ko abaturage bazajya bahabwa ayasagutse ku yagurishijwe.

Minisititi w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatanze uyu murongo ku wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora, wabereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ahanatashywe Umudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira.

Izindi Nkuru

Minisitiri w’Intebe wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango, yabanje no gusura imwe mu miryango 141 yatujwe muri uyu mudugudu, areba imibereho yayo, yishimirwa na buri wese.

Yanasuye kandi bimwe mu bikorwa byashyizwe muri uyu mudugudu bigamije kubateza imbere no gutuma babaho neza, birimo ubworozi bw’inkoko, aho yasobanuriwe ko zizajya zicungwa na koperative y’aba baturage.

Yabajije uwasobanuraga icyateganyijwe mu bijyanye n’uruhare rw’ubu bworozi mu mibereho y’iyi miryango n’abana bayo, ku bijyanye no kubona indyo yuzuye.

Uwasobanuriye Minisitiri w’Intebe iby’ubu bworozi, yavuze ko “Komite Nyobozi ya Koperative igena ko buri muryango uzajya ubona amagi angahe ariko adashobora guhombya koperative.”

Minisitiri w’Intebe utaranyuzwe n’ibi bisobanuro, yahise asaba ko bigororwa, kuko ahubwo imibereho y’abaturage ikwiye kuza mbere, ubundi iterambere rya Koperative rigakurikira.

Ati “Murimo kubicurika, munabikosorere aha, umuntu wejeje amagi, akwiye kubanza akarya, ubwo ni ryari muzajya kurunda amafaranga muri Koperative mukagira miliyoni izi n’izi, abana barwaye Bwaki?”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yakomeje agira ati “Buri muryango ujye utwara amagi aya n’aya mu cyumweru, umubare uzwi, asigaye abe ari yo agurishwa, ariko abantu babanje kurya.”

Dr Ngirente yavuze ko intego ya mbere y’uyu mudugudu atari ugucuruza, ahubwo ko ari ukuzamura imibereho myiza y’abaturage bawutujwemo.

Ngirente yasabye ko izi noko zigira uruhare mu mirire y’abaturage ubundi inyungu za koperative zikaza nyuma

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru