Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kicukiro: Urubyiruko rwafatiwe mu rugo rwahahinduye akabari n’akabyiniro

radiotv10by radiotv10
20/12/2021
in MU RWANDA
0
Kicukiro: Urubyiruko rwafatiwe mu rugo rwahahinduye akabari n’akabyiniro
Share on FacebookShare on Twitter

Abasore n’inkumi benshi bafashwe bahinduye akabari n’akabyiniro mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Iriba mu Kagari Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bari kunywa inzoga bokeje na brochettes banabyina umuziki

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangaje ko uru rubyiruko rwinshi rwafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Ubutumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwanyujije kuri Twitter, buvuga ko uru rubyiruko rwinshi rwafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Nshimiye Donatien.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, buvuga ko aba basore n’inkumi bafashwe ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze n’Inzego z’Umutekano.

Ubu butumwa buvuga ko uru “rubyiruko rwinshi rwahakoreye igitaramo kirimo inzoga n’imiziki, batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Bukomeza bugira buti “Ntibigeze kandi babimenyesha Ubuyobozi bubegereye nk’uko amabwiriza abigena.”

Amabwiriza yagenderwagaho kugeza mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ni ayafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yabaye tariki 14 Ukuboza 2021.

Ibyemezo by’iyi Nama y’Abaminisitiri bivuga ko ibitaramo by’umuziki no kubyina (Nights Clubs/Live bands/Karaoke) bibaye bihagaritswe. Konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB.

Urubyiruko rwinshi rwari rwakoreye ibirori mu rugo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − ten =

Previous Post

Rutsiro: Yatashywe n’ubwoba ubwo yabyukaga agasanga imisaraba ibiri yegetse ku rugi

Next Post

Kirehe: Abakora muri VUP ngo ni ugukorera inda gusa iby’iterambere byo ntibyashoboka

Related Posts

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

by radiotv10
25/05/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuye i Doha muri Qatar aho yagiriraga uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri iki Gihugu, rwaranzwe n'ibikorwa...

Wari uzi ko buri mwaka miliyari 2Frw zitikirira mu gusimbuza inote zishaje mu Rwanda?

Bane bakoreraga SACCO y’Umurenge barimo uwari umuyobozi wayo bafungiye miliyoni 88Frw

by radiotv10
25/05/2026
0

Abantu bane bari abakozi ba SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku magambo rutwitsi y’Umudipolomate w’u Burundi wavuze ko u Rwanda rutewe ntakibazo abibonamo

by radiotv10
25/05/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi avuga amagambo rutwitsi ko...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe Reacts to Burundian Diplomat’s Remarks Supporting Possible Attack on Rwanda

by radiotv10
25/05/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has said it is disturbing to see the Burundian...

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

Rusizi: Ku nshuro ya mbere hibutswe imiryango yazimye

by radiotv10
24/05/2026
0

Mu gihe tukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rw’akarere...

IZIHERUKA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima
AMAHANGA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

25/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Abakora muri VUP ngo ni ugukorera inda gusa iby’iterambere byo ntibyashoboka

Kirehe: Abakora muri VUP ngo ni ugukorera inda gusa iby’iterambere byo ntibyashoboka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.