Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Ababonye haba impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe bavuze icyo bakeka cyayiteye

radiotv10by radiotv10
16/01/2025
in MU RWANDA
0
Kigali: Ababonye haba impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe bavuze icyo bakeka cyayiteye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’ikamyo bikekwa ko yari yacitse feri ikagenda igonga abantu barimo uwahise ahasiga ubuzima, ndetse n’abandi 15 bakomeretse, inasenya inyubako.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, ahazwi nka Zindiriro, ubwo iyi kamyo yerecyezaga muri aka gace, bikekwa ko yacitse feri, ikabanza kugonga umuntu wagendaga n’amaguru agahita yitaba Imana.

Yakomereje igenda isekura ibyari biri imbere yayo byose, birimo imodoka y’ivatiri yarimo umuntu umwe, ubundi iruhukira ku nyubako ikorerwamo ubucuruzi, na yo yahise isenya, yari irimo abantu.

Umwe mu ba baturage bari ahabereye iyi mpanuka, yagize ati “Ubanza yari yacitse feri, yamanutse igonga umunyamaguru wari uri kuzamuka ahita apfa, noneho irakomeza igonga n’ivatiri yari iri imbere yayo ikomereza muri ‘salon de coiffures’ irazisenya.”

Abantu bakomeretse, abenshi ni abari muri izi nzu zasenywe n’iyi modoka, ndetse bakaba bakomeretse bikabije, aho batatu muri bo bakomeretse cyane, bamwe bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, mu gihe abandi bajyanywe mu bya Kibagabaga.

Naho umurambo wa nyakwigendera witabye Imana, wari igitsinagore, ukaba wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru.

Aha habereye iyi mpanuka, zikunze kuhabera, kuko hari ikorosi rinini kandi hamanuka cyane, ku buryo abahatuye n’abahakorera basaba ko hashyirwa uburyo bwo kurinda izi mpanuka, nko kuba hashyirwa utununga two mu muhanda (dos d’âne) kugira ngo tube twatuma abantu bazajya bahagenda bigengesereye.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda muri, SP Kayigi Emmanuel, yemeje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe, abandi 15 bagakomereka.

SP Kayigi uvuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka, yasabye abatwara ibinyabiziga kujya barangwa n’ubushishozi no kwitwararika byumwihariko mu gihe bari mu mihanda nk’iyi ihuriramo abantu benshi.

Ati “Abantu kandi bagomba kwirinda umuvuduko ndetse n’uburangare ubwo ari bwo bwose.”

Iyi mpanuka ibaye mu gihe mu bice binyuranye by’Igihugu byumwihariko mu Ntara y’Amajyepfo hakomeje kumvikana impanuka ziganjemo iziterwa n’amakosa akorwa na bamwe mu bashoferi mu kunyuranaho.

Iyi kamyo yasekuye inzu irayisenya
Yari impanuka ikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Hatangajwe inkuru nziza y’undi mutungo kamere wihagazeho wavumbuwe mu Rwanda

Next Post

Imodoka zo muri Congo zafatiwe mu Rwanda mu bikorwa bitemewe na byinshi zari zipakiyemo

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imodoka zo muri Congo zafatiwe mu Rwanda mu bikorwa bitemewe na byinshi zari zipakiyemo

Imodoka zo muri Congo zafatiwe mu Rwanda mu bikorwa bitemewe na byinshi zari zipakiyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.