Tuesday, December 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

KIGALI: Abakanishi ntibumva uburyo babuzwa gukora akazi bazira icyangombwa cy’urukingo rwa COVID-19

radiotv10by radiotv10
10/08/2021
in Uncategorized
0
KIGALI: Abakanishi ntibumva uburyo babuzwa gukora akazi bazira icyangombwa cy’urukingo rwa COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Abakora umwuga w’ubukanishi bibumbiye muri koperative “Icyerekezo”  ihereye mu murenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali, barinubira ko babuzwa kwinjira mu kazi batabanje kwerekana icyemezo cyuko bakingiwe COVID-19.

Aba bavuga ko iki cyemzo gituma hari abamara iminsi badakora kubera ko bajya aho bakingirirwa bakahasanga abantu benshi bigatuma bataha badakingiwe.

Ubuyobozi bwa Koperative buvuga ko nta bundi buryo bwari gukoreshwa ngo abanyamuryango bikingize.

Muri gahunda, buri umukozi wese ugeze kuri buri rwinjiriro abanza kwerekana icyemezo cy’uko yakingiwe, utagifite asubizwayo nta bisobanuro bindi atanze.

Mu majwi ya bamwe muri aba bakanishi bakorera muri iri garaje,  barinuba bavuga ko batumva impamvu inzego za leta zivuga ko kwikingiza ari ubushkae, ariko bo bakaba babihatirwa kugeza n’ubwo bimwa uburenganzira bwo gushaka umugati.

Uwitwa Singirankabo yagize ati ” Mperuka kwikingiza leta ivuga ko ari ubushake ariko se ubu nibwo bushake bavuga? ubu se ntitwabihatiwe?”

Image

Abakorera mu igaraje riri mu Gatsata ntabwo bumva icyemezo cyabafatiwe 

Aba bavuga ko ikibabaza ngo ari uko babwiwe umunsi umwe ko bajya kwikingiza ngo ariko bugacya byabaye itegeko kubera ubwinshi bw’abantu baba bari kuri site bikingirizaho hari abamaze kujyayo inshuro ebyiri bagataha badakingiwe.

Ibi kandi bikajyana n’uko uwo munsi badakora kuko ntawakwinjira atikinjie, bagasanga ari uguhonyora uburenganzira bwabo.

Agaragaza uburyo bashaka kwikingiza akabura uko akingirwa kubera ubwinshi bw’abantu, Kamana Jean de Dieu yagize ati “Maze iminsi ibiri njya kwikingiza nkahasanga abantu benshi bigatuma ntakingirwa, ubwo kandi niko ntanajya mu kazi kuko sinabona icyangombwa cy’uko nikingije”

Aba basaba ko hajya hatangwa igihe gihagije, abantu bakajya basimburana ku buryo badasabwa kugendera rimwe bigatuma hari abamara iminsi badakora kubera ko batagezweho. Twabajije umuyobozi w’iyi koperaive”Icyerekezo” witwa Mousa impamvu bashyizeho itegeko ryo kwikingiza n’icyo avuga kuri izi mbogamizi z’abanyamuryango ayoboye, asubiza ko nta bundi buryo bwari buhari bwatuma abakorera muri iri garaje bajya kwikingiza, kandi ngo babonaga bamwe baseta ibirenge.

“Twabamenyesheje  kuva ku wa Gatanu ko bagomba kwikingiza, ariko kugeza uyu munsi hari abari batarajyayo, nta bundi buryo rero bundi twarigukoresha ngo bajyeyo uretse gusaba buri wese kujya za mu kazi abanje kwerekana ko yikingije, kandi barikubyitabira cyane.”

Image

Abakorera mu igaraje ryo mu Gatsata bari muri koperative “Icyerecyezo”  bavuga ko gukingirwa babigerageje ariko bamawe babura aho batoborera kubera ubwinshi bw’abantu bashaka iyi serivisi

Yaba mu magambo no mu nyandiko bituruka muri Minisiteri y’ubuzima, bigaragara ko kwikingiza ari ubushake bwa buri muturage, icyakora ngo ku wutabyumva neza, afite uburenganzira bwo kubanza gusobanurirwa  impamvu n’akamaro kabyo bityo akabona kwikingiza abikuye ku mutima.

Ku rundi ruhande, aba bakanishi bo bavuga ko nabo bazi akamaro ko kwingiza ariko  ubushake buvugwa ntibabwumva mu gihe babuzwa gushaka umugati bakajyayo ku gahato.

Image

Abadafite icyemeza ko bikingije COVID-19 Ntago bemererwa kwinjira mu igaraje

Minisiteri y’ubuzima ntiragira icyo ivuga ku kuba ibi by’abangirwa kwinjira mu kazi badafite icyemezo cyo gukingirwa bitaba ari rya tegeko yacishijemo akarongo gatukura mu mabwiriza agenda ikingira.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + ten =

Previous Post

Indwara ya Marburg yagaragaye ku muntu wa mbere muri Guinea

Next Post

MUHANGA: Abarema isoko rya Kabadaha barataka ibihombo batewe na guma mu rugo

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe
FOOTBALL

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

by radiotv10
09/12/2025
0

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

08/12/2025
Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MUHANGA:  Abarema isoko rya Kabadaha barataka ibihombo batewe na guma mu rugo

MUHANGA: Abarema isoko rya Kabadaha barataka ibihombo batewe na guma mu rugo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.