Thursday, May 15, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Abazunguzayi baravugwaho gukorera amahano adasanzwe umunyerondo

radiotv10by radiotv10
08/03/2023
in MU RWANDA
0
Kigali: Abazunguzayi baravugwaho gukorera amahano adasanzwe umunyerondo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bashinzwe umutekano mu rwego rw’Irondo mu Mujyi wa Kigali, biravugwa ko yishwe n’abakora ubucuruzi butemewe (Abazunguzayi), ubwo yari kumwe na bagenzi be mu mukwabu wo gufata aba bazwi nk’abazunguzayi, bakaza kumufata bakamujyana mu gihugu bakamutera icyuma akitaba Imana.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki indwi Werurwe 2023, mu mujyi wa Kigali rwagati mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge.

Amakuru avuga ko iyicwa ry’uyu munyerondo ryabaye nyuma yuko bamwe mu bakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi bamufataga bakamujyana munsi yo muri Gare yo mu mujyi rwagati, ari na ho baje kumuterera icyo cyuma mu gihuru bari bamujyanyemo.

Ntahobavukiye Marc, umwe mu banyerongo wari kumwe na nyakwigendera, yabwiye ikinyamakuru kitwa Igihe ko mugenzi wabo bari kumwe ubwo bari mu mukwabu wo kurwanya ubu bucuruzi butemewe, ariko bakaza gusagarirwa n’ababukora.

Yavuze ko abazunguzayi babateye amabuye, bakaza kwiruka. Ati “Uwari utwaye imodoka yahise ayikura aho, natwe turiruka buri wese ukwe turatatana. Nyuma nibwo naje kureba inyuma mbona Habanabashaka [nyakwigendera] bamusigaranye ariko abandi nanjye bari kunyirukaho.”

Uyu munyerondo, avuga ko nyuma baje guhura n’abandi banyerondo bagenzi be ariko bakaburamo mugenzi wabo bari babonye atwarwa n’abazunguzayi.

Avuga ko bamuhamagaye kuri telefone bakitabwa n’undi muntu. Ati “Hari uwafashe telefoni ye aratubwira ngo ‘mugenzi wanyu ari aha ngaha yapfuye.”

Uyu munyerondo avuga ko nyakwigendera basanze yapfiriye mu marembo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ati “Twaje dusanga bamuteye icyuma bigaragara ko bakimuteye agakomeza guhunga ashiramo umwuka ageze aha.”

Aya makuru yanemejwe na Patricia Murekatete, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge wabereyemo ubu bugizi bwa nabi, wavuze ko inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira ariko ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera batarafatwa.

Ibikorwa byo guca ubucuruzi butemewe mu Mujyi wa Kigali, bisanzwe bigaragaramo imvururu ziterwa n’ababukora, bagaragaza imyitwarire idasanzwe bahangana n’inzego z’umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Inkuru y’incamugongo kuri General ufite amateka akomeye mu Rwanda

Next Post

Uko 7.000Frw yabyaye 100.000.000Frw: Uwacuruje ibisheke ubu ni Umujejetafaranga agaragaje ibitangaza

Related Posts

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

by radiotv10
14/05/2025
0

Umuturage wo mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, arasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura nyuma yo...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
14/05/2025
0

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

by radiotv10
14/05/2025
0

Bamwe mu bazi umugabo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we yibyariye akamuca umutwe, bavuga ko ashobora kuba yaramujije...

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

by radiotv10
14/05/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batagipfa kunyura mu nzira iva isantere ya Mahoko yerecyeza...

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Umukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda Kabirigi uherutse gufungirwa umuryango ushingiye ku myerereye ‘Grace Room Ministries’ ayobora, yasabye abantu kuba maso...

IZIHERUKA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV
AMAHANGA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

14/05/2025
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

14/05/2025
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

14/05/2025
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

14/05/2025
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

14/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko 7.000Frw yabyaye 100.000.000Frw: Uwacuruje ibisheke ubu ni Umujejetafaranga agaragaje ibitangaza

Uko 7.000Frw yabyaye 100.000.000Frw: Uwacuruje ibisheke ubu ni Umujejetafaranga agaragaje ibitangaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.