Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Agahinda ni kenshi mu muryango wabuze abana batatu bapfiriye rimwe

radiotv10by radiotv10
24/10/2024
in MU RWANDA
0
Kigali: Agahinda ni kenshi mu muryango wabuze abana batatu bapfiriye rimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abana batatu bavukana bo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, umubyeyi wabo na we ahita agira ihungabana.

Ibi byabo byabereye mu Muduhudu wa Gikumba mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024.

Abatuye muri aka gace, bavuga ko ubwo imvura yari ihitutse, umubyeyi w’aba bana yabasize mu nzu akanyarukira ku muhanda, ari na bwo inkuba yabakubitaga.

Umwe mu baturage yagize ati “Umugore yari ugiye ku muhanda kubera ko yibana, agarutse asanga utwana yari asize mu nzu yadukubise [inkuba].”

Abana babiri bahise bitaba Imana bakimara gukubitwa n’inkuba, mu gihe undi umwe yaguye kwa muganga ubwo yari akimara kugezwayo, ndetse umubyeyi wabo na we akaba yajyanywe kwa muganga kubera ihungabana yatewe n’ibi byago byo kubura abana be batatu.

Nyamutera Innocent uyobora Umurenge wa Bumbogo, yemeje amakuru y’ibi byago by’urupfu rw’abana batatu barimo uw’imyaka icyenda (9), uw’itandatu (6) ndetse n’undi w’imyaka itatu (3).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent yagize ati “Inkuba yabakubitiye mu nzu, ibindi turacyabikurikirana, turaza kubimenya.”

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomeje kuba hafi uyu muryango wabuze abana batatu umunsi umwe, ndetse bukaba bukomeje kuwufata mu mugongo bukanawufasha mu bindi bikorwa byo muri ibi byago.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Byamenyekanye ko abaguye mu mpanuka ikomeye muri Congo biganjemo abasirikare b’ikindi Gihugu

Next Post

Indi ndwara yavuzwe mu Rwanda no mu baturanyi yishe umuntu muri Uganda

Related Posts

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ruvuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

IZIHERUKA

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw
MU RWANDA

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Indi ndwara yavuzwe mu Rwanda no mu baturanyi yishe umuntu muri Uganda

Indi ndwara yavuzwe mu Rwanda no mu baturanyi yishe umuntu muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.