Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Ahazwi nko mu Migina imodoka yari iparitse yaguramanye abantu bayoberwa ibibaye

radiotv10by radiotv10
06/06/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Ahazwi nko mu Migina imodoka yari iparitse yaguramanye abantu bayoberwa ibibaye
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka y’ivatiri yari iparitse ku nyubako iherereye imbere y’amarembo ya Stade Amahoro ahazwi nko mu Migina mu Murenge wa Remera, yafashwe n’inkongi itunguranye, irashya irakongoka.

Iyi modoka igaragara nk’aho ikiro nshya, yafashwe n’iyi nkongi nta muntu uyegereye wenda bikekwe ko yayishumitse cyangwa ngo ibe yari iri kugenda ku buryo yaba yahuye n’ikibazo cy’amashanyarazi.

Iyi modoka yari ifite Plaque ya RAD…U, yahiye mu masaha y’agasusuruko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022 ubwo nyirayo yari ayiparitse hafi y’inyubako iherereye mu Migina.

Nyirayo witwa Muhamed wari uyivuyemo agiye muri gahunda ze, na we yagarutse asanga imodoka ye iri kugurumana ayoberwa ibibaye.

Nta byinshi yatangaje kuri iri sanganya yahuye na ryo, gusa na we yatunguye n’uburyo iyi modoka ye yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka kandi ntakindi kibazo yari azi ifite.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, ryatabaye, gusa risanga iyi modoka yamaze gukongoka ariko izimya umuriro kugira ngo udafata inyubako zari ziyegereye.

Inkongi nk’izi si ubwa mbere zibaye kuko no muri Mutarama uyu mwaka wa 2022, mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, habaye impanuka nk’iyi ubwo imodoka yari iparitse mu rugo yafatwaga n’inkongi na yo igashya igakongoka.

Mu mpera za Mutarama 2022, na bwo y’ivatiri yari mu muhanda uturuka i Gikondo werecyeza Rwandex mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, na yo yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Yahiye irakongoka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + eighteen =

Previous Post

Muri Congo rwongeye rwambikanye, FARDC yongera kwiyambaza FDLR

Next Post

Uganda Airlines yongereye ingendo zerecyeza DRCongo mu kuziba icyuho ihagarikwa rya RwandAir

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda Airlines yongereye ingendo zerecyeza DRCongo mu kuziba icyuho ihagarikwa rya RwandAir

Uganda Airlines yongereye ingendo zerecyeza DRCongo mu kuziba icyuho ihagarikwa rya RwandAir

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.