Imodoka y’ivatiri yari iparitse ku nyubako iherereye imbere y’amarembo ya Stade Amahoro ahazwi nko mu Migina mu Murenge wa Remera, yafashwe n’inkongi itunguranye, irashya irakongoka.
Iyi modoka igaragara nk’aho ikiro nshya, yafashwe n’iyi nkongi nta muntu uyegereye wenda bikekwe ko yayishumitse cyangwa ngo ibe yari iri kugenda ku buryo yaba yahuye n’ikibazo cy’amashanyarazi.
Iyi modoka yari ifite Plaque ya RAD…U, yahiye mu masaha y’agasusuruko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022 ubwo nyirayo yari ayiparitse hafi y’inyubako iherereye mu Migina.
Nyirayo witwa Muhamed wari uyivuyemo agiye muri gahunda ze, na we yagarutse asanga imodoka ye iri kugurumana ayoberwa ibibaye.
Nta byinshi yatangaje kuri iri sanganya yahuye na ryo, gusa na we yatunguye n’uburyo iyi modoka ye yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya igakongoka kandi ntakindi kibazo yari azi ifite.
Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, ryatabaye, gusa risanga iyi modoka yamaze gukongoka ariko izimya umuriro kugira ngo udafata inyubako zari ziyegereye.
Inkongi nk’izi si ubwa mbere zibaye kuko no muri Mutarama uyu mwaka wa 2022, mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, habaye impanuka nk’iyi ubwo imodoka yari iparitse mu rugo yafatwaga n’inkongi na yo igashya igakongoka.
Mu mpera za Mutarama 2022, na bwo y’ivatiri yari mu muhanda uturuka i Gikondo werecyeza Rwandex mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, na yo yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
RADIOTV10