Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda Airlines yongereye ingendo zerecyeza DRCongo mu kuziba icyuho ihagarikwa rya RwandAir

radiotv10by radiotv10
06/06/2022
in MU RWANDA
0
Uganda Airlines yongereye ingendo zerecyeza DRCongo mu kuziba icyuho ihagarikwa rya RwandAir
Share on FacebookShare on Twitter

Uganda Airlines yongereye umubare w’ingendo zerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko iki Gihugu gihagaritse RwandAir kwerecyezayo mu rwego rwo guhana u Rwanda.

Icyemezo cyo guhagarika ingendo za RwandAir, cyafatiwe mu nama idasanzwe y’Akanama gashinzwe umutekano muri DRC yabaye tariki 27 Gicurasi 2022 iyobowe na Perezida Félix Tshisekdi.

Iyi nama yafatiwemo ibyemezo birimo ibishinja u Rwanda mu buryo bweruye ko rutera inkunga umutwe wa M23 uherutse kubura imirwano, yanemeje ko uyu mutwe ari uw’iterabwoba.

Nyuma y’icyumweru kimwe hafashwe iki cyemezo gihagarika RwandAir yari isanzwe ijya mu byerecyezo bitatu birimo i Goma, Kinshasa na Lubumbashi, sosiyete y’Indege ya Uganda, Uganda Airlines yongereye umubare w’ingendo yakoreraga muri DRC ziba eshanu.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Uganda, yatangaje ko Uganda Airlines yongereye umubare w’ingendo ndetse n’urugendo rwo gutwara aho igiye kongera n’ibice yerecyezamo birimo na Goma.

The expansion of flights of @UG_Airlines will as well ease movement of both goods and the people thereby facilitating growth amd expasion of formal trade. @DRC_Cord #UGDRCBIZNESSUMIT pic.twitter.com/yJ7LoKyOxG

— #Ministry of EAC Affairs (@meaca_ug) June 6, 2022

Iyi minisiteri ivuga ko uku kongera umubare w’ingendo za Uganda Airlines bizongera urujya n’uruza rw’abantu n’ibindi ndetse bikazamura n’urwego rw’ubucuruzi.

Abasesenguzi mu bijyanye n’ubukungu, bavuga ko uku kongera umubare w’ingendo za Uganda Airlines zerecyeza muri DRCongo, bizagabanya icyuho kizaterwa n’ihagarikwa rya RwandAir.

Bavuga ko nk’umucuruzi wakundaga kugirira ingendo muri DRC aturutse mu Rwanda azoroherwa no kujyayo kuko RwandAir isanzwe ijya i Entebbe bityo ko azajya ahita afata Uganda Airlines agahita yerecyeza muri DRC.

Umwe mu basesenguzi avuga ko nubwo igiciro cy’urugendo kizazamuka ariko ko atari kimwe no kuba atabasha kujyayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 4 =

Previous Post

Kigali: Ahazwi nko mu Migina imodoka yari iparitse yaguramanye abantu bayoberwa ibibaye

Next Post

Gufunga n’abibye inkoko cyangwa igitoki, imwe mu mpamvu y’ubucucike mu magereza- CLADHO

Related Posts

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

09/07/2025
Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gufunga n’abibye inkoko cyangwa igitoki, imwe mu mpamvu y’ubucucike mu magereza- CLADHO

Gufunga n'abibye inkoko cyangwa igitoki, imwe mu mpamvu y'ubucucike mu magereza- CLADHO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.