Ahari hagaragaye ikiraro giteye impungenge mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, aho abana bambukaga bigaragara ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bamaze gukora ikiraro kigerageza kuba kitateza ibibazo.
Ibi byakozwe nyuma yuko umwe mu banyamakuru agaragaje ikibazo cy’ikiraro kiri kuri ruhurura yo mu Mudugudu wa Bigo mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga, cyambukagaho abana bajya ku ishuri ariko bigaragara ko cyashaje.
Mu butumwa umunyamakuru Emma Marie Umurerwa yari yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza iby’iki kibazo anifashishije ifoto, yari yagize ati “Aha ni mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Nyarurama Umudugudu wa Bigo, ba buhinja bajya ku ishuri bakambakamba gutyo.”
Uyu munyamakuru kandi yavugaga ko hari n’amakuru avuga ko iyi ruhurura yariho iki kiraro iherutse kugwamo umuntu akaba ari mu Bitaro.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yari yasubije uyu munyamakuru agira ati “Mu gihe Umujyi wa Kigali urimo gushakisha uburyo wakora iyi ruhurura hamwe n’izindi ziteye inkeke mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro kari gukora ibishoboka byose ngo kabe gakoze iki kiraro mu gihe cya vuba.”
Nyuma y’umunsi umwe gusa hatangajwe iby’iki kiraro, amakuru ahari, yemeza ko muri uyu Mudugudu wa Bigo, hahise hatunganywa ibiraro bibiri bigaragara ko byo bitashyira mu kaga ubuzima bw’ababinyuraho.
Umunyamakuru Emma Marie Umurerwa yagize ati “Abaturage bafatanyije n’Akarere ka Kicukiro bamaze gusana ibiraro bibiri byari biteye inkeke, i Nyarurama muri Bigo, mu gihe hagishakishwa uburyo bwo gukora za ruhurura zihangayikishije.”
Ni mu gihe abatangaga ibitekerezo ku ifoto yari yagaragajwe mbere, bavugaga ko iki kiraro kinyuraho aba bana b’u Rwanda, gikwiye gukorwa kitaragira uwo gitwarira ubuzima.
RADIOTV10