• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Amakuru ku yindi mpanuka y’urukuta rwagwiriye abantu

radiotv10by radiotv10
08/01/2024
in MU RWANDA
0
Kigali: Amakuru ku yindi mpanuka y’urukuta rwagwiriye abantu
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, habaye impanuka y’urukuta rw’inyubako bubakaga, rwabagwiriye, umwe ahita yitaba Imana, abandi bagakomereka. Iyi mpanuka ibaye nyuma y’umwaka umwe muri aka Karere habaye indi yahitanye abantu 11 y’ubwanikiro bwabagwiriye.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, muri uyu Murenge wa Kimironko ahahoze hari Hoteli izwi nka Le Printemps, hafi y’ahatangirwa ibikomoka kuri Peteroli (Stasion) imbere y’Isoko rya Kimironko.

Iyi mpanuka ikimara kuba, hiyambajwe inzego zirimo iz’ibanze ndetse n’iz’umutekano, aho bimaze kwemezwa ko urwo rukuta rwagwiriye abantu batatu, umwe akahasiga ubuzima.

Ni mu gihe abandi bantu babiri bari kumwe na nyakwigendera, bo bakomeretse, bakaba bahise bajyanwa ku Bitaro kugira ngo bitabweho.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’umwaka umwe n’ubundi mu Karere ka Gasabo Mujyi wa Kigali habaye indi mpanuka y’ubwanikiro bwagwiriye abantu, bugahitana 11.

Iyi mpanuka yabaye tariki 03 Gashyantare 2023 mu Kagari ka Gasagara muri uyu Murenge wa Rusororo, yanagarutsweho cyane, ndetse Leta y’u Rwanda ikaba yarafashe mu mugongo imiryango ya ba nyakwigendera, inabafasha mu bikorwa byo kubaherecyeza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 6 =

Previous Post

Ubutumwa bw’Umwami wa Jordanie ku Gisozi bwumvikanamo isomo Isi yakwigira ku Rwanda

Next Post

Nyanza: Uwazindutse iya rubika agiye kwiba ntiyabashije gusubirayo amahoro

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Nyanza: Uwazindutse iya rubika agiye kwiba ntiyabashije gusubirayo amahoro

Nyanza: Uwazindutse iya rubika agiye kwiba ntiyabashije gusubirayo amahoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.