Nyanza: Uwazindutse iya rubika agiye kwiba ntiyabashije gusubirayo amahoro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo ukekwaho kuba yabyutse mu gitondo cya kare akajya kwiba ihene y’umuturage mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, yafashwe n’abaturage ashaka kubatemesha umuhoro yari afite, baramukubita kugeza ahasize ubuzima.

Ibi byabanye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Marongi mu Kagari ka Butansinda ahatuye uwo muturage wari ugiye kwibwa itungo.

Izindi Nkuru

Ubu bujura bwari bugiye gukorwa n’abari kumwe na nyakwigendera witwa Nshimiyimana Vianney bakundaga kwita Amani, bwaburijwemo n’induru ya nyiri urugo, watabaje abaturanyi, na bo bakihutira kuhagera.

Amakuru avuga ko ubwo abaturanyi bahageraga, abakekwaho kuba ari abajura bari kumwe na nyakwigendera bahise bakizwa n’amaguru, mu gihe we yashatse kubarwanya akoresheje umuhoro yari afite.

Aba baturanyi b’uwari ugiye kwibwa bari bamutabaye, badukiriye uyu washatse kubatema, baramukubita kugeza ashizemo umwuka.

Abaturanyi b’uyu muturage wari ugiye kwibwa itungo, bavuga ko muri aka gace ubujura bw’amatungo bwakajije umurego, ndetse ko muri uru rugo rwari rugiye kwibwa atari ubwa mbere, kuko no mu mpera z’umwaka ushize, bari bibwe ihene.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru