Monday, September 9, 2024

Japan: Imibare mishya y’abahitanywe n’umutingiro n’ababuriwe irengero yatumbagiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’icyumweru kimwe mu Buyapani habaye umutingito ukomeye, hatangajwe imibare y’abagizweho ingaruka na wo, aho ababuriwe irengero wikubye gatatu ugereranyije n’uwari watangajwe.

Imibare mishya yatangajwe, igaragaza ko kugeza ubu hamaze kumenyekana ko abahitanywe n’uyu mutingito ari 168, abakomeretse bakaba 568, mu gihe ababuriwe irengero ari 323, aho uyu mubare wikubye gatatu.

Abantu benshi baburiwe irengero, ni abo mu Mujyi wa Wajima, ukaba umwe mu yibasiwe cyane n’uyu mutingito wabaye tariki ya 01 Mutarama 2024.

Abatabazi benshi baturutse mu bice byose by’Igihugu, bakomeje ibikorwa byo gushaka imibiri y’abashobora kuba barahitanywe n’uyu mutingito bataraboneka, kuri uyu wa Mbere, bavuga ko bari guhura n’imbogamizi z’urubura rwinshi ruri muri iki gice cyegereye inyanja cya Nato, aho uru rubura rwageze muri santimetero 10.

Nanone kandi habarwa abantu ibihumbi bibiri (2 000) batabasha kugezwaho inkunga nyuma yo gukurwa mu byabo n’ingaruka z’uyu mutingito kuko aho bari bigoye kuhagera.

Guverineri w’Intara ya Ishikawa, Hiroshi Hase yavuze ko “hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hatagira abantu bakomeza kubura ubuzima.” Mu gihe abantu bagera mu bihumbi 29 bari bamaze kubarwa ko bahungiye mu Bigo 404.

Ni mu gihe kandi ubuyobozi bunavuga ko abari mu bigo bacumbikiwemo, na bo ubuzima butaboroheye kubera indwara zandura zibugarije.

Umuyobozi w’Umujyi wa Wajima, yagize ati “Ibigo bacumbikiwemo byuzuye kandi n’indwara zandura nka norovirus na Covid-19 zikomeje kuhagaragara.”

Kugeza ubu habarwa abantu 18 000 bariho badafite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe abatabasha kubona amazi meza ari 66 000, kubera kwangirika kw’imiyoboro yangijwe n’umutingito.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts