Ubutumwa bw’Umwami wa Jordanie ku Gisozi bwumvikanamo isomo Isi yakwigira ku Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwami wa Jordanie uri mu ruzinduko mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi, atanga ubutumwa bugaruka ku mateka yabonye y’ibyabaye ndetse n’uburyo u Rwanda rwabashije kuyigobotora ubu Abanyarwanda bakaba bunze ubumwe, avuga ko byatanga isomo ku Isi yose.

Ni umunsi wa kabiri w’uruzinduko rw’Umwami wa Jordanie, Abdullah II Ibn Al-Hussein, aho kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, yasuye Urwibutso rwa Kigali.

Izindi Nkuru

Abdullah II wageze ku Rwibutso mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yabanje gushyira indabo ku mva ishyinguyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziruhukiye muri uru Rwibutso.

Umwami wa Jordanie kandi yatemberejwe mu bice binyuranye muri uru Rwibutso bibumbatiye amwe mu mateka y’ibyabaye mu Rwanda y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’uburyo yakoranywe ubugome.

Yasobanuriwe kandi amwe muri aya mateka mabi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no mu ikorwa ryayo ndetse n’uburyo Abanyarwanda batangiye urugendo rwo kuyigobotora.

Mu butumwa yatanze ku Rwibutso ubwo yari amaze gusura uru Rwibutso, Umwami wa Jordanie, Abdullah II, yavuze ko rugaragaza amateka ashaririye y’ibyabaye mu Rwanda, ariko rukanatanga isomo rikomeye ku kiremwamuntu, kuba mu Rwanda harabaye aya mateka akomeye gutya, ariko ubu Abanyarwanda bakaba basangira akabisi n’agahiye.

Yagize ati “Ni ikimenyetso cy’ubwitange bw’iki Gihugu mu bumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Amakuru ari hano kuri uru Rwibutso, atanga amasomo ku Isi yose ry’uburyo abantu bakwigobotora ibihe bikomeye no guharanira ubumwe, amahoro no kwigira.”

Ubwami wa Jordanie, Abdullah II, wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa Mbere, yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru