Kigali: Amashuri yafunzwe mu gihe cy’icyumweru, menya impamvu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kuva tariki 20 kugeza ku ya 26 Kamena 2022, Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunze mu rwego rwo kurushaho kunoza imigendekere ya CHOGM iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira Inama izwi nka CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu bigizw Commonwealth.

Iri tangazo rigira riti “Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa kuva tariki 20 kugeza ku ya 26 Kamena 2022.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru