Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Batewe impungenge n’uburyo batwarwamo iyo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

radiotv10by radiotv10
05/07/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Batewe impungenge n’uburyo batwarwamo iyo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage b’umujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu bafite impungenge z’uko ababishinzwe bapakira abantu benshi mu modoka barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bitewe n’uko bapakirwa bishobora kubanduza ubwandu bityo bakifuza ko hakwiye gushakwa imodoka zihagije bapakirwamo cyangwa hakarebwa ubundi buryo bizajya bibikorwamo bidateje impungenge mu baturage bisanga muri ibyo bihe.

Ku ruhande rw’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko abareba uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa  bakwiye gukora ibyubahirije amategeko barinda abaturage kwandura.

Abaturage Radio&TV10 yasanze ku isoko rya Kimironko mu karere ka Gasabo bavuga ko uburyo batwarwa mu modoka y’irondo biba bitubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko baba bacucitse.

Iyo ugereranyije abashyirwa mu modoka y’irondo baba bagera kuri barindwi (7) hari aho Radio &TV10 yabonye abatwawe mu modoka harimo n’igare umwe mu bafashwe yari afite.

Image

Uburyo abafatiwe mu kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 usanga batwarwa mu buryo butabarinda

Ushingiye kuri izi ngero ubona ko aba bafatiwe mu makosa bagashyira muri izi modoka ubona ko  kwirinda COVID-19 biba bisa n’ibigoye kubera ko batahanye intera.

Umwe muri aba baturage waganiriye na Radio&TV10 yagarutse kuri izi mpungenge agira ati « Niba badutwaye badupakiye, wibaza icyo badutoza kwirinda icyo aricyo bikakuyobera ».

Mugenzi we twabasangaye yateruye kuri iki kibazo agira ati « Impungenge zihari n’uko n’ubundi winjiye muri iyo modoka uri muzima ushobora guhita uhandurira.

Tubona abantu byoroshye ko bandura kuko iriya modoka yagenewe gutwara abantu bacye ntabwo ari iyo gupakiramo abantu ngo yuzure ku  buryo abantu bagenda bacucikanye. Niba imodoka itwara abantu icumi baba bagomba kuba icumi »

Imodoka y’irondo ishobora kutwanduza kuko bashobora kugutwara gutyo uri muzima bakakujyana kuguha amasomo n’ubundi ukavayo wanduye . Amakosa tuba twayakoze ariko ntabwo bikuraho ko ubwirinzi buhita burangirira mu modoka y’irondo » Umuturage

Image

Abakora irindo nabo usanga bicaea begeranye ku buryo nabo bigoye ko birinda COVID-19

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ari nayo ireberera abakora irondo ry’umwuga batwijeje kuduha amakuru kuri iyi ngingo ariko nyuma ntibyakunda ko tubabona ku murongo wa telefoni.

Ku ruhande rw’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu binyuze ku muvugizi wa wayo  Sekanyange Jean Léonard yabwiye Radio &TV10 ko abareba uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19  bakwiye gukora ibyubahirije amategeko barinda abaturage kwandura COVID-19.

Image

Abafatwa barenze ku mwabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntibemera uburyo batwarwamo

Kugeza ubu imibare y’abandura COVID-19 n’abo ihitana ikomeje kwiyongera mu Rwanda ari nako inzego z’ubuzima zikangurira abantu gukomeza kwirinda iki cyorezo bubahiriza ingamba zose zashyizweho zirimo kwambara neza agapfukamunwa ,guhana intera ndetse no gukaraba intoki  ukoresheje amazi meza n’isabune kenshi gashoboka

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/Radio &TV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 4 =

Previous Post

Abatuye i Nyamata ntibazi impamvu babuzwa kwinjira muri Kigali

Next Post

Florent Ibengé watozaga AS Vita Club yabonye akazi muri RS Berkane akazajya ahembwa ayarenga 50,000,000 FRW

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Florent Ibengé watozaga AS Vita Club yabonye akazi muri RS Berkane akazajya ahembwa ayarenga 50,000,000 FRW

Florent Ibengé watozaga AS Vita Club yabonye akazi muri RS Berkane akazajya ahembwa ayarenga 50,000,000 FRW

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.