Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Bavuga ko igabanuka rya COVID rikwiye kujyana no kugabanya amande y’abarenga ku mabwiriza

radiotv10by radiotv10
17/11/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Bavuga ko igabanuka rya COVID rikwiye kujyana no kugabanya amande y’abarenga ku mabwiriza
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kuba icyorezo cya COVID-19 cyaragenjeje amaguru macye bikwiye kujyana no kugabanya amande n’ibihano bicibwa abarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo kuko ingaruka zashobora guterwa no kuyarengaho na zo zagabanutse.

Aba baturage bavuga ko amande yacibwaga abarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuva cyagera mu Rwanda ari yo agicibwa kugeza ubu.

Bakavuga ko uko iki cyorezo kigenza amaguru macye, n’amande acibwa abarenze ku mabwiriza yo kukirinda yari akwiye kugabanuka kuko n’abayarengaho batakiri benshi kubera ko bamaze kuyumva kandi bakaba bamaze kumenya kuyubahiriza.

Bavuga kandi ko ingaruka zashoboraga kubaho ubwo kiriya cyorezo cyari gifite umurego, ubu zagabanutse bityo ko n’ibihano bikwiye koroshywa.

Ibi byifuzo byabo kandi babishingira ku kuba n’ubukungu bwabo bwarahungabanye ku buryo kubona ariya mafaranga bacibwa bitoroshye.

Umwe muri bo avuga ko nk’abafatirwa kutambara neza agapfukamunwa, bakwiye gucibwa nka 2 000 Frw. Ati “Icyifuzo ni uko bayagabanya kuko muri iyi minsi hari ibintu bafunze bidakora wenda bagashyira nko kuri bibiri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, Me Safari Emmanuel avuga ko igikwiye gukorerwa abarenze ku mabwiriza, ari ukubigisha kurusha kubaha.

Me Safari Emmanuel na we ashyigikiye ko ariya mande agabanywa kubera imibereho n’ubushobozi bw’Abanyarwanda muri ibi bihe.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Rubavu: Abadafite amarangamuntu bavuga ko bidakwiye kubimisha uburenganzira bwo gukingirwa COVID

Next Post

Byiringiro Lague mbere yo kurongora yabatijwe mu mazi magari

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

ADVERTISEMENT
Next Post
Byiringiro Lague mbere yo kurongora yabatijwe mu mazi magari

Byiringiro Lague mbere yo kurongora yabatijwe mu mazi magari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.