• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Bavuga ko igabanuka rya COVID rikwiye kujyana no kugabanya amande y’abarenga ku mabwiriza

radiotv10by radiotv10
17/11/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Bavuga ko igabanuka rya COVID rikwiye kujyana no kugabanya amande y’abarenga ku mabwiriza
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko kuba icyorezo cya COVID-19 cyaragenjeje amaguru macye bikwiye kujyana no kugabanya amande n’ibihano bicibwa abarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo kuko ingaruka zashobora guterwa no kuyarengaho na zo zagabanutse.

Aba baturage bavuga ko amande yacibwaga abarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuva cyagera mu Rwanda ari yo agicibwa kugeza ubu.

Bakavuga ko uko iki cyorezo kigenza amaguru macye, n’amande acibwa abarenze ku mabwiriza yo kukirinda yari akwiye kugabanuka kuko n’abayarengaho batakiri benshi kubera ko bamaze kuyumva kandi bakaba bamaze kumenya kuyubahiriza.

Bavuga kandi ko ingaruka zashoboraga kubaho ubwo kiriya cyorezo cyari gifite umurego, ubu zagabanutse bityo ko n’ibihano bikwiye koroshywa.

Ibi byifuzo byabo kandi babishingira ku kuba n’ubukungu bwabo bwarahungabanye ku buryo kubona ariya mafaranga bacibwa bitoroshye.

Umwe muri bo avuga ko nk’abafatirwa kutambara neza agapfukamunwa, bakwiye gucibwa nka 2 000 Frw. Ati “Icyifuzo ni uko bayagabanya kuko muri iyi minsi hari ibintu bafunze bidakora wenda bagashyira nko kuri bibiri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, Me Safari Emmanuel avuga ko igikwiye gukorerwa abarenze ku mabwiriza, ari ukubigisha kurusha kubaha.

Me Safari Emmanuel na we ashyigikiye ko ariya mande agabanywa kubera imibereho n’ubushobozi bw’Abanyarwanda muri ibi bihe.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 18 =

Previous Post

Rubavu: Abadafite amarangamuntu bavuga ko bidakwiye kubimisha uburenganzira bwo gukingirwa COVID

Next Post

Byiringiro Lague mbere yo kurongora yabatijwe mu mazi magari

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Byiringiro Lague mbere yo kurongora yabatijwe mu mazi magari

Byiringiro Lague mbere yo kurongora yabatijwe mu mazi magari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.