Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwararikiye abawutuye ko hateganyijwe igikorwa cyo gutanga urukingo rwa COVID-19 rwa gatatu kigiye kuba hifashishijwe imodoka izajya isanga abaturage mu bice batuyemo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko iki gikorwa kigiye gukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kigamije kwegereza abaturage servisi z’inkingo za COVID-19.
Muri iki gikorwa kizwi nka Mobile Clinic, hazifashishwa imodoka yabugenewe izajya isanga abaturage mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali.
Ni igikorwa giteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022.
Kuri uyu wa Kane, iki gikorwa kirabera ahantu hatatu hatandukanye aho izajya igenda itanga serivisi mu nzira zinyuranye harimo Sonatubes-Rwandex, hakaba kandi Rwandex-Kanogo ndetse na Kanogo-Poids Lourds-Nyabugogo.
Iyi modoka igiye kwifashishwa muri iki gikorwa cyo gutanga doze y’ishimangira, isanzwe inakoreshwa mu gufata ibipimo hirya no hino mu kureba uko ubwandu buhagaze.
Umujyi wa Kigali utangaza ko iyi modoka izajya igera ahahurira abantu benshi, itange serivisi zo gukingira ubundi ikomereze ahandi.
Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwikingiza nibura doze ya mbere, ni 8 606 644 barimo 7 125 063 bahawe doze ebyiri ndetse na 1 071 593.
Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko kwikingiza byuzuye ari uguhabwa doze z’inkingo ziba zemewe guterwa muri icyo gihe, bivuze ko ubu kwikingiza byuzuye ari ukuba umuntu yarahawe doze zose zirimo n’ishimangira.
RADIOTV10