Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yizeje umuti w’ikibazo cy’Inyamaswa y’amayobera imaze iminsi yica Inka z’aborozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko nibiba ngombwa izaraswa.

Hamaze iminsi humvikana aborozi batabaza kubera inyamaswa y’amayobera ikomeje kwica Inka mu ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Nyabihu ndetse no mu Karere ka Rutsiro.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wa RADIOTV10, Oswald Mutuyezu, aherutse kohererezwa ubutumwa n’umwe mu burozi bo muri aka gace, amusaba kubavuganira mu nzego zikabakiza iyi nyamaswa bataraca iryera.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter y’uyu Munyamakuru, bugaragaza ubwo yari yandikiwe n’umuturage wavugaga ko Iyi nyamaswa imaze inyana zo mu Gishwati kandi abatunzi n’abashumba bananiwe kuyifata. Ntibanayibona. Imaze kurya inyana zirenga 35.”

Ubuyobozi bw’Ikigo Cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB bwari bwatangaje ko iki kibazo bwakimenye kandi ko buri gukorana n’inzego zinyuranye zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano mu gushaka umuti wacyo.

Uwitwa Karegeya uzwi nka Ibere rya Bigogwe kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare yashyize ubutumwa kuri uru rubuga buherekejwe n’ifoto igaragaza indi Nka yishwe n’iyi nyamaswa.

Ubutumwa yari yasangije inzego zinyuranye zirimo RDB, Karegeya yari yagize ati turabinginze mudufashe kuko ni mwe dutezeho icyizere cyo gufata iyi nyamaswa. Uko mutinda kudutabara niko inka zishira.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari wasubije ubutumwa bwa Karegeya ko nk’abayobozi bareberera abaturage na bo badatuje kubera iyi nyamaswa, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yongeye gushyira ubutumwa kuri Twitter atangaza ko yavuganye n’inzego z’ibanze gukemura iki kibazo.

Ministiri Gatabazi, yagize ati Karegeya na bagenzi bawe barimo Tegeri Gad nizere ko Guverineri Habitegeko Francois yabagezeho hamwe n’itsinda rya Polisi y’u Rwanda na RDB. Mufate ingamba zikomeye, zirambye kandi icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe nibitarangira natwe turaza tubafashe.”

Mu mpera z’umwaka ushize, mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, inzego z’umutekano ziherutse kurasa imvubu yari imaze iminsi yonera abaturage.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru