Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bamporiki yatanze isomo rikwiye kuba ku ndiba y’umutima wa buri rubyiruko

radiotv10by radiotv10
02/02/2022
in MU RWANDA
0
Bamporiki yatanze isomo rikwiye kuba ku ndiba y’umutima wa buri rubyiruko
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yavuze ko u Rwanda rw’ejo ruzashingira ku rubyiruko rutijandika mu bibi nk’ibiyobyabwenge, arusaba kurangwa n’indangagaciro yo gukunda Igihugu.

Hon Bamporiki Edouard yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 ubwo yatangaizaga ukwezi k’umuco mumashuri aho yaganirije Abanyeshuri bo mu ishuri rya G.S Kampanga riherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Yibukije aba banyeshuri indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda zikwiye kubaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi kugira ngo u Rwanda rw’ejo rwifuzwa ruzagerweho.

Yavuze ko kubaka Igihugu gikize kandi kizaramba, bishingira ku rubyiruko rwa none rurangwa n’imyifatire iboneye rudafite imyitwarire ishingiye ku mibereho y’ahandi.

Yagize ati “Bisaba ko abana b’Abanyarwanda baba badafite ibindi bibavangira batamiye yaba intekerezo z’ahandi, ibiyobyabwenge nk’iryo tabi tuvuga.”

Akomeza avuga ko Iyo umwana w’Umunyarwanda yamaze gusobanukirwa ko ari we musingi w’u Rwanda rw’ejo, ahora yibuka ko ari “ingabo irwanira u Rwanda, ndi amaboko y’u Rwanda, ni njyewe uzaragwa iki Gihugu nanjye ngakomeza kukigeza aho abakurambere barose mu  nzozi zabo asabwa kugira ibyo yirinda.”

Avuga kandi ko uyu mukoro ureba ababyeyi, bagahora bakundisha abana babo u Rwanda.

Ati “Umwana w’umunyarwanda iyo yatamitswe u Rwanda, bivuze ngo yamaze kumva imihigo, icyerekezo cy’Igihugu, ibyo ategerejweho, yamaze komatana n’Igihugu, ntakindi kindi atamira gishobora kumubangamira kuzesa imihigo yahigiye abakuru n’u Rwanda.”

Akomeza agira ati “Ni ho nabivugiye ko uwatamiye, uwatamitswe u Rwanda adatamira ibimwangiza, itabi, ibiyobyabwenge. Kuri njyewe ibiyobyabwenge si ibyo tuzi by’itabi n’inzoga gusa, ahubwo n’intekerezo z’ahandi zikubuza gukundana n’abawe, gukunda u Rwanda no kurukorera na byo njyewe mbifata nk’ibiyobyabwenge.”

Izi mpanuro zakiriwe neza n’abanyeshuri biga muri iri shuri, biyemeje kuzigenderaho no guhora bazirikana ko ari bo baziyubakira u Rwanda rw’ejo.

Bamporiki yaganirije uru rubyiruko uko rukwiye kwitwara
Bamporiki yagaragaje ko urubyiruko rukunda Igihugu ari rwo ruzubaka u Rwanda rw’ejo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 1 =

Previous Post

Umunya-Portugal uje gutoza Rayon ngo yatunguwe n’ubwiza bw’u Rwanda butaboneka ahandi

Next Post

Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage

Ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe- Min.Gatabazi yizeje umuti w’Igikoko gikomeje kwica Inka z’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.