Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

KIGALI: Gutura aharenze ubushobozi bwite, intandaro yo kwangiza ibidukikije

radiotv10by radiotv10
19/10/2021
in MU RWANDA
0
KIGALI: Gutura aharenze ubushobozi bwite, intandaro yo kwangiza ibidukikije
Share on FacebookShare on Twitter

Hari abaturage bo m umujyi wa Kigali bavuga ko kuba kompanyi zitwara imyanda yo mu ngo zitinda kuyikusanya, ngo nibyo bituma bashinjwa uruhare mu kwangiza ibidukikije. Icyakora abashakashatsi bo bavuga ko iyi myitwarire y’abaturage ishobora kuba iterwa n’uko batura aharenze ubushobozi bwa bo. Ariko ngo ibi ntibigomba kubaha urwaho rwo kwimika umwanda.

Iyo utembereye mubice bitandukanye bituwe na rubanda rugufi rwo mumujyi wa Kigali, ntushobora gutungurwa nop kubona imifuka yuzuye ibishingwe biteretse kumihanda. Ibi ngo biba bitegereje imodoka. Usibye ibi, hari n’aho usanga biri mutuyira duto, bisa n’ibitegereje kwandururwa n’imvura. Ibi bigafatwa nk’intandaro ry’iyangirika ry’ibidukikije byiganjemo imigezi. Ugarukwaho cyane ni nyabarongo. Uyu mugezi ubikomezanya muri Nil.

Abaturage bo mu mujyi wa Kigali bavuga impamvu y’iyi myitwarire.

“Hari igihe uba ufite ibishingwe byinshi, ariko ntugire aho kubirunda.”Umuturage

N’ubwo uyu avuga ibi, hari undi ushimangira ko bamwe babimena muri ruhurura kubera ko imodoka ibitwara itinda kuza. Ibi ngo bibateza umwanda.

Icyakora abashakashatsi ku iyangirika ry’umugenzi wa Nyabarongo, ukomeza muri Nil, bavuga ko ibi biterwa n’uko bamwe batura aharenze imibereho yabo.

“Abenshi barakubwira ngo iriya myanda kuyitwara birahenze. Noneho yananirwa kwishyura icyo giciro, ntanajye no gutura mu nkengero z’umujyi. Rero kubera ko adashoboye kwishyura cya giciro, ya myanda ye ajya kuyimena muri ruhurura. Akaba yishe ubuzima bw’abandi.” Dr. Gashumba Jean de Dieu.

Menya uduce tw'Umujyi wa Kigali dufite amazina asebeje/asekeje - Kigali  Today

Hari ababura amafaranga yo kwishyura ngo imyanda ijyanwe ahabugenewe bikangira bayisutse mu migezi na ruhurura

Ku ruhande rwa Dr. Frank Habineza, umuyobozi mukuru w’ishyaka rishinzwe demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, avuga ko ibivugwa n’abashakashatsi bitagomba kuba urwitwazo kuri bamwe.

“Byavuzwe ko bishobora kuba ari ikibazo. Ariko njyewe numva ko amafaranga atandukanye bitewe n’aho umuntu atuye. Njyewe aho ntuye ndumva dutanga ibihumbi bitanu (5,000 frw) ku kwezi. Ariko ndumva hari abaturanyi batanga ibihumbi bitatu, ibihumbi bibiri n’igihumbi. Twese tugomba kumenya akamaro kugutwara imyanda. [….] Twese nitumara kumenya akamaro ko gutwara iyo myanda, n’icyo gihumbi umuntu yakigomwa akagitanga. Twese tuigomba kugira isuku kugira ngo tubeho.” Dr. Frank Habineza

Rwandan opposition chooses candidate for presidential polls

Dr. Frank Habineza, umuyobozi mukuru w’ishyaka rishinzwe demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda

Ubushakashatsi bw’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, bwo mu 2021 bugaragaza ko ibikorwa birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imyanda yo mungo n’aho ishyirwa ngo bibangamiye ibidukikije kurwego rukomeye. Icyakora ngo hakenewe ubukangurambaga no gufasha abatishoboye kwimakaza isuku. Ibi ngo ni bimwe mubishobora kurengera urusobe rw’ibidukikije.

Inkuru ya David Nzabonimpa/Radio&TV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 4 =

Previous Post

Rwabugiri Umar uheruka gutandukana na APR FC yasinye muri Police FC (Amateka ye muri ruhago)

Next Post

NA BYO BIBAHO: Ubuzima bugoye ku batuye mu gace gakonja kurusha ahandi ku isi

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
NA BYO BIBAHO: Ubuzima bugoye ku batuye mu gace gakonja kurusha ahandi ku isi

NA BYO BIBAHO: Ubuzima bugoye ku batuye mu gace gakonja kurusha ahandi ku isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.