Ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, byakoreshwagamo abarimo abana bataruzuza imyaka y’ubukure, byafunzwe.
Ibi birombo by’umushoramari witwa Ntakirutimana Thacien, biherereye ku musozo wa Samuduha mu Kagari ka Mbandazi mu Murenge wa Rusororo.
Ni ibirombe by’amabuye y’agaciro ndetse n’umucanga, byakorwagamo n’abo mu byiciro byose; abagore, abagabo ndetse n’abana bigaragara ko bakiri bato batarageza imyaka yo gukoreshwa imirimo ivunanye nk’iyi.
Bavuga ko nubwo bakorera uyu mushoramari ariko atigeze abaha ubwishingizi, ku buryo hari n’abahagirira ibibazo ariko bikarangirira aho.
Uwitwa Tuyizere Aphrodice wakomerekeye muri aka kazi, yagize ati “Nagiye gusaba akazi kwa Ntakirutimana Thacien ko gucukura amabuye y’agaciro arakampa, nza gukoreramo ikirombe kinsangamo kirangwira, nza gusaba ubufasha arabunyima, umuryango wanjye ni wo wamvuje.”
Undi na we utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Ntakirutimana Thacien ni we waduhaye akazi, nta bwishingizi yaduhaye, iyo umuntu akomeretse yirwanaho.”
Ni mu gihe uyu Ntakirutimana Thacien ahakana ko ari we ukoresha aba baturage, ndetse ko yamaze kwiyambaza inzego.
Ati “Icyatumye ntabaza, bavuze ko nshobora kuzabyitirirwa kuko ari we ugura umusozi, mpamagara izo nzego ndavuga ngo nimutabare ibintu bitaragera kure, baraza bati abo bantu birutse.”
Ni mu gihe Abakuru b’imidugudu muri aka gace gacukurwamo Aya mabuye y’agaciro n’imicanga, bagiye bagaragaza ko batazi abihishe inyuma y’ubu bucukuzi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars avuga ko bamaze gufunga ibi birombe bya gasegereti n’imicanga kuko ntabyangombwa uwo mushoramari yari afite.
Yagize ati “Byaragaragaye ko bacukuraga aho babonye. Ikibazo rero kikimara kumenyekana, inzego za Polisi n’iz’Ibanze muri ako gace bagaragaje ko habayemo amakosa, biba ngombwa ko uwo muntu wacukuraga aba ahagaritswe kugeza igihe aboneye icyangombwa. Ni umuntu witwa Ntakirutimana Thacien yahawe icyangombwa kirimo amakosa kigaragaza ko yacukura Umurenge wose.”
Ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imicanga kuri uyu musozi wa Samuduha bwari bafunzwe mu mwaka ushize, ariko nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agakari utari ubishyigikiye amaze kwimurwa, bwahise bwongera gukorwa.


NTAMBARA Garleon
RADIOTV10