Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hafunzwe ibirombe by’amabuye y’agaciro by’umushoramari wakoreshagamo abana

radiotv10by radiotv10
15/07/2025
in MU RWANDA
0
Kigali: Hafunzwe ibirombe by’amabuye y’agaciro by’umushoramari wakoreshagamo abana
Share on FacebookShare on Twitter

Ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, byakoreshwagamo abarimo abana bataruzuza imyaka y’ubukure, byafunzwe.

Ibi birombo by’umushoramari witwa Ntakirutimana Thacien, biherereye ku musozo wa Samuduha mu Kagari ka Mbandazi mu Murenge wa Rusororo.

Ni ibirombe by’amabuye y’agaciro ndetse n’umucanga, byakorwagamo n’abo mu byiciro byose; abagore, abagabo ndetse n’abana bigaragara ko bakiri bato batarageza imyaka yo gukoreshwa imirimo ivunanye nk’iyi.

Bavuga ko nubwo bakorera uyu mushoramari ariko atigeze abaha ubwishingizi, ku buryo hari n’abahagirira ibibazo ariko bikarangirira aho.

Uwitwa Tuyizere Aphrodice wakomerekeye muri aka kazi, yagize ati “Nagiye gusaba akazi kwa Ntakirutimana Thacien ko gucukura amabuye y’agaciro arakampa, nza gukoreramo ikirombe kinsangamo kirangwira, nza gusaba ubufasha arabunyima, umuryango wanjye ni wo wamvuje.”

Undi na we utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Ntakirutimana Thacien ni we waduhaye akazi, nta bwishingizi yaduhaye, iyo umuntu akomeretse yirwanaho.”

Ni mu gihe uyu Ntakirutimana Thacien ahakana ko ari we ukoresha aba baturage, ndetse ko yamaze kwiyambaza inzego.

Ati “Icyatumye ntabaza, bavuze ko nshobora kuzabyitirirwa kuko ari we ugura umusozi, mpamagara izo nzego ndavuga ngo nimutabare ibintu bitaragera kure, baraza bati abo bantu birutse.”

Ni mu gihe Abakuru b’imidugudu muri aka gace gacukurwamo Aya mabuye y’agaciro n’imicanga, bagiye bagaragaza ko batazi abihishe inyuma y’ubu bucukuzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars avuga ko bamaze gufunga ibi birombe bya gasegereti n’imicanga kuko ntabyangombwa uwo mushoramari yari afite.

Yagize ati “Byaragaragaye ko bacukuraga aho babonye. Ikibazo rero kikimara kumenyekana, inzego za Polisi n’iz’Ibanze muri ako gace bagaragaje ko habayemo amakosa, biba ngombwa ko uwo muntu wacukuraga aba ahagaritswe kugeza igihe aboneye icyangombwa. Ni umuntu witwa Ntakirutimana Thacien yahawe icyangombwa kirimo amakosa kigaragaza ko yacukura Umurenge wose.”

Ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imicanga kuri uyu musozi wa Samuduha bwari bafunzwe mu mwaka ushize, ariko nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agakari utari ubishyigikiye amaze kwimurwa, bwahise bwongera gukorwa.

Ibi birombe byakorwagamo n’abarimo abana bato

Uwahakomerekeye avuga ko yasabye ubufasha akabwima akirwanaho

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − five =

Previous Post

Hatangajwe ibyaha bikekwa ku mukozi mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ufunze

Next Post

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Related Posts

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

IZIHERUKA

What emotional intelligence means and why it’s important
MU RWANDA

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

12/01/2026
Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

12/01/2026
Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What emotional intelligence means and why it’s important

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.