Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hatangajwe amakuru mashya ku mubyeyi uvugwaho guhana yihanukiriye uwo abereye mukase

radiotv10by radiotv10
13/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Hatangajwe amakuru mashya ku mubyeyi uvugwaho guhana yihanukiriye uwo abereye mukase
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi ukekwaho guhana yihanukiriye umwana bivugwa ko abereye mukase, akamwuzuza inguma umubiri.

Uyu mwana bivugwa ko yahohotewe n’umubyeyi umubereye mukase, yatabarijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter n’uwitwa Fabrice Mukunzi.

Mu butumwa uyu Fabrice yanyujije kuri Twitter, yari yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kugira icyo rukora kuri uwo mwana, ndetse anagaragaza amafoto ye y’uburyo yahohotewe n’umubyeyi umubereye mukase utuye mu Mudugudu wa Ikaze mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwari rwahise rusaba uyu Fabrice gutanga nimero ye kugira ngo rukurikirane iby’iki kibazo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, RIB yatangaje ko ukekwaho gukubita uyu mwana yamaze gufatwa.

Mwaramutse neza Fabrice.

Mwarakoze gutabariza uyu mwana, uwagize uruhare mu guhohotera uyu mwana yafashwe, akaba ari gukurikiranwa.

Murakoze, dukomeze gutangira amakuru ku gihe. https://t.co/dBVvqeXHUx

— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 13, 2023

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, RIB yashimiye uyu Fabrice kuba yaratanze amakuru kuri iki kibazo, iti “uwagize uruhare mu guhohotera uyu mwana yafashwe, akaba ari gukurikiranwa.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kandi rwaboneyeho gusaba Abaturarwanda gutangira ku gihe amakuru y’aho babonye ibikorwa nk’ibi bigize ibyaha kugira ngo ababikora babiryozwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 20 =

Previous Post

Hari n’abafata amadeni: Abakristu mu Rwanda bavuze ibitangaje ku maturo y’amatorero y’ubu

Next Post

Umubikira ari mu maboko ya RIB akekwaho imyitwarire yumvikanamo ibidakwiye

Related Posts

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

IZIHERUKA

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi
MU RWANDA

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umubikira ari mu maboko ya RIB akekwaho imyitwarire yumvikanamo ibidakwiye

Umubikira ari mu maboko ya RIB akekwaho imyitwarire yumvikanamo ibidakwiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.