Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Hatanzwe umucyo ku byakekwaga ko Hoteli iri mu zikomeye yibasiwe n’inkongi

radiotv10by radiotv10
12/04/2024
in MU RWANDA
0
Kigali: Hatanzwe umucyo ku byakekwaga ko Hoteli iri mu zikomeye yibasiwe n’inkongi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel ikorera mu Mujyi wa Kigali, bwahakanye ko inyubako yayo yafashwe n’inkongi y’umuriro, nyuma y’uko hagaragaye hacumba umwotsi mwinshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, ku igorofa ya nyuma y’inyubako ikoreramo iyi hoteli, hagaragaye hacumba umwotsi w’umukara mwinshi, aho byakekwaga ko ari inkongi yayibasiye.

Ikinyamakuru Kigali Today kiri mu byatangaje bwa mbere aya makuru, cyagize kiti “Muri iki gitondo, igice kimwe cya Kigali Marriott Hotel cyagaragaye kirimo gucumbamo umwotsi, bigakekwa ko iyi Hoteli yaba yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Mu butumwa bw’iki gitangazamakuru bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga, cyakomeje kigira kiti “Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iki kibazo.”

Ubuyobozi bw’iyi Hoteli ya Kigali Marriott Hotel, bubinyujije ku mbuga nkoranambaga, bwatangaje ko ibyagaragaye ku nyubako ikoreramo iyi hoteli, bitatewe n’inkongi y’umuriro nk’uko byakekwaga.

Ubu butumwa bugira buti “Turizeza abantu bose ko ibyabaye muri iyi nyubako atari ikibazo cy’inkongi, ahubwo umwotsi waturutse hanze y’inyubako ari wo watumye uburyo bwacu bw’impuruza butanga umuburo.”

Mu nyubako nk’izi zakira abantu, hasanzwe habamo ibikoresho biburira abantu igihe habayeho inkongi, nk’ibikoresha amajwi atanga impuruza.

Ubuyobozi bwa Kigali Marriott Hotel bwakomeje buvuga ko kuba habayeho ibyatanze impuruza, bitari bikwiye ndetse ko bubisabira imbabazi, ndetse ko itsinda rishinzwe ibya tekiniki ryahise ryihutira gukemura iki kibazo, bukizeza ko bukomeza kwita ku mutekano w’abakiliya b’iyi hoteli.

Inyubako ya Kigali Marriott Hotel
Muri iki gitondo hagaragaye hacumba umwotsi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − nine =

Previous Post

Abafashwe mu bashyiriweho impapuro kubera uruhare bagize muri Jenoside ni nk’igitanyanga mu nyanja

Next Post

Kwibuka30: Hagaragajwe uko gahunda yo gusoza icyumweru cy’Icyunamo iteye

Related Posts

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

by radiotv10
24/05/2025
0

Umugore w’imyaka 33 wo mu Murenge wa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho kwica umugabo we amuteye icyuma mu ijosi,...

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

IZIHERUKA

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

by radiotv10
24/05/2025
0

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

23/05/2025
Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwibuka30: Hagaragajwe uko gahunda yo gusoza icyumweru cy’Icyunamo iteye

Kwibuka30: Hagaragajwe uko gahunda yo gusoza icyumweru cy’Icyunamo iteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.