Kigali: Ibiyobyabwenge birimo ibihambaye byamenewe mu ruhame hatangazwa n’uburyo byatahuwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye birimo Cocaine na Heroine biri ku rutonde rw’ibihambaye, byafatiwe mu mikwabu yakozwe mu Mujyi wa Kigali, byamenwe mu kimoteri, mu gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.

Iki gikorwa cyo kumena ibi biyobyabwenge cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, mu Kimoteri rusange cya Nduba giherereye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Izindi Nkuru

Ibi biyobyabwenge byamenwe, birimo udupfunyika 51 twa Cocaine na Heroine, litiro 625 za Kanyanga, litiro 3 069 z’inzoga z’inkorano ndetse n’ibilo 43 by’urumogi.

Byose byafatiwe mu mikwabu yagiye ikorwa na Polisi y’u Rwanda mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, ndetse ababifatanywe ubu bakaba bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko ibi biyobyabwenge n’inzoga byafashwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye n’abaturage bagiye batanga amakuru, aboneraho kuburira abijanditse muri ibi bikorwa.

Ati “Turakangurira buri wese uzi ko akora kimwe mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, kubitunda, kubikwirakwiza n’ibindi bikorwa byose bifite aho bihurira n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kwibwiriza akabivamo agaca ukubiri na byo kuko bidatinze azabifatirwamo ku bufatanye n’abaturage, agakurikiranwa mu butabera kuko ibyinshi byagiye bifatwa muri ubwo buryo.”

Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ibiyobyabwenge by’urumogi, Kokayine na Heroyine mu biyobyabwenge bihambaye mu gihe inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge zishyirwa mu biyobyabwenge byoroheje.

Ibi biyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu inyuranye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru