Hagaragajwe indi nzira ishobora kuzatuma umugambi w’u Rwanda n’u Bwongereza ugerwaho byanga byakunda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro amasezerano y’iki Gihugu n’u Rwanda yo kohereza abimukira, Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yavuze ko atari ryo herezo ry’uyu mugambi, anatangaza ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ushyirwe mu bikorwa byanga byakunda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rwajuririwe ku cyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire, rwashimangiye icyemezo cyari cyajuririwe, rwemeza ko umugambi w’u Bwongereza n’u Rwanda, udakurikije amategeko.

Izindi Nkuru

Ni icyemezo uru Rukiko rwashimangiye ruvuga ko u Rwanda atari Igihugu cyizewe cya gatatu gikwiye kohererezwamo abo bimukira n’abashaka ubuhungiro, ngo kuko hari impungenge ko bashobora guhita basubizwa mu Bihugu bahunze.

Ni ingingo itarashimishije u Rwanda, rwanamaganye ibyatangajwe n’uru Rukiko rw’Ikirenga, ko atari Igihugu gitekanye, ruvuga ko ibyari byakozwe byose bikurikije amategeko n’amasezerano mpuzamahanga ajyanye no gutabara imbabare.

U Rwanda rwanavuze kandi ko rusanzwe rucumbikiye impunzi ndetse runakomeze kuzakira, rukaba runashimirwa n’imiryango mpuzamahanga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) kuba ruri mu Bihugu bya mbere byita ku mpunzi.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak na we yagize icyo avuga kuri iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’Igihugu cye, avuga ko Guverinoma y’Igihugu cye igiye kugira icyo ikora.

Yagize ati “Sinanyuzwe n’iki cyemezo uretse ko nacyakiriye kandi nkaba nacyubashye kuko biri mu biranga kugendera ku mategeko nk’ingenzi muri demokarasi y’Igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko Guverinoma y’iki Gihugu yari yiteguye kuzakira icyemezo cyose kizafatwa n’uru Rukiko rw’Ikirenga.

Ati “Ni yo mpamvu twatangiye gukorana n’u Rwanda ku masezerano mpuzamahanga azatuma habaho icyizere gishingiye ku mategeko ko abimukira bazava mu Bwongereza bakajyanwa mu Rwanda, bazaba bafite umutekano, kandi ko batazajyanwa ahandi.”

Rishi Sunak yakomeje avuga ko n’ubundi muri aya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda, harimo ingingo ivuga ko mu gihe byaba ngombwa, abimukira boherejwe bazasubizwa mu Bwongereza mu gihe byasabwa n’Urukiko rubifitiye ububasha.

Ati “Tuzakomeza gushaka uburyo hashyirwa mu bikorwa aya masezerano yacu n’u Rwanda tugendeye ku cyemezo cyafashwe uyu munsi, kandi tuzayemeza.”

Akomeza agira ati “Ndatangaza ko tugiye gutera indi ntambwe idasanzwe yo gukoresha itegeko ry’ibihe bidasanzwe, ku buryo bizatuma Inteko Ishinga Amategeko yemeza ko aya masezerano n’u Rwanda akurikije amategeko kandi ko u Rwanda rutekanye.”

Yavuze ko igihe Inteko izaba yemeje aya masezerano, ntakizabuza Indege izajyana abimukira mu Rwanda gufata ikirere, kabone nubwo hatangwa ibirego mu nkiko.

Kabone nubwo Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu Nteko y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi na yo yakwitambika aya masezerano, Minisitiri w’Inteke Sunak yavuze ko ntakizabuza ko ashyirwa mu bikorwa.

Ati “Sinzigera nemera ko Urukiko rwo hanze y’Igihugu rubuza indege ijyana abimukira mu Rwanda. Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nirutambamira icyemezo cy’Inteko yacu, niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo indege igende.”

Aya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yashyizweho umukono muri Mata umwaka ushize wa 2022 yagiye arwanywa na benshi, yari yabanje kwemezwa n’Urukiko Rukuru rwari rwaregewe na bamwe mu bagombaga koherezwa, bahita bajurira Urukiko rw’Ubujurire, rwaje kuyanga, nabwo Guverinoma ntiyanyurwa ihita ijurira urw’Ikirenga, na rwo rukaba rwayatesheje agaciro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru