Mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, haravugwa impanuka idasanzwe y’ubwanikiro bw’ibigoro, bwagwiriye abaturage, aho bivugwa ko hari benshi bahasize ubuzima.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023 mu Kagari ka Gasagara muri uyu Murenge wa Rusororo.
Umuturage wo muri aka gace, yabwiye RADIOTV10 ko ubu bwanikiro bw’ibigiro bwagwiriye abahinzi bari baje mu mirimo yo kwanika umusaruro wabo nka koperative.
Yagize ati “Ejo hashize bari babisaruye, uyu munsi rero bari bazindutse bajya kubyandika, ubwanikiro burabagwira.”
Uyu muturage kandi yavuze ko hari amakuru avuga ko abahitanywe n’iyi mpanuka babarirwa hejuru y’icumi (10).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasagara, Byukusenge Valentine yabwiye RADIOTV10 ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo ahagana saa mbiri.
Uyu muyobozi wari uri kwegeranya imibare y’abahitanywe n’iyi mpanuka, yavuze ko ahuze cyane ariko ko hari abaturage koko bahasize ubuzima.
Abaturage bagera mu icumi (10) basize ubuzima muri iyi mpanuka, mu gihe abo yakomerekeyemo abagera muri 36 nkuko byaje gutangazwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Muri aba bantu icumi (10) basize ubuzima muri iyi mpanuka, harimo abagabo batandatu (6) n’abagore bane (4) bose bari muri ubu bwanikiro bwaguye bukabasangamo. Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Masaka, ubu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze kandi buvuga ko ubu bwanikiro bushobora kuba bwaguye kubera kuremererwa n’ibigori byari bimaze gushyirwaho n’aba baturage, bigatuma uyu musaruro ndetse n’ibiti byari bibwubatse bibagwa hejuru kuko bari bakirimo.
RADIOTV10
Ubwo kandi wasanga uwabyubatse ariwe bakurikirana kandi wumva ko bishoka ko bwaremerewe numusaruro w’ibigori bari bamanitsemo? Imana ibahe iruhuko ridashira kandi yorohereze abasigaye
Bitewe nuko buba bwubatse nubundi bagashyiraho ibintu biremereye ningombwa ko bugwa ariko hakagombye kurebwa uburemere bwibiburimo nahandi bitazateza impanuka nubu di
Imbaraga z’ubuhunikiro n’ibyo bwateganirijwe kwakira byari bitandukanye. Gusa impanuka ni impanuka nyine nta kundi. RIP kubahasize ubuzima. Abakomeretse nabo tubifurije gukira vuba.
Rest In peace ,nubundi niba hasanzwe hanikwamo nisaha y’Imana yabahamagaye,baruhukire mumahoro ababuze ababo turabakomeje mwihangane🙏😭😭😭😭😭
RIP, ubwo barebe uko ubwo bwanikiro uko bwakubakishwa ibyuma n’ahandi buri, kuko buba bwikoreye ibiro byinshi by’ibigori. Imana ikomeze imiryango yabuze ababo muriyo mpanuka.
Hihangane abasigaye iyo ninkimanuka ahandibazazubaka ababishinzwe bajya bakoresha ibyuma