Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Imvura idasanzwe yangije bimwe

radiotv10by radiotv10
27/10/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Imvura idasanzwe yangije bimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi, yaguye mu bice binyuranye byo mu Mujyi wa Kigali, yangije ibikorwa bidantukanye birimo ibyumba by’amashuri ndetse n’inzu z’abaturage.

Iyi mvura yaguye mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, yarimo umuyaga mwinshi ari na wo wangije ibi bikorwa.

Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 ko iyi mvura yari ifite umuriri, ariko ko umuyaga warimo ari wo wari ukanganye.

Umwe yagize ati “Ni imvura iteye ubwoba kuko yarimo umuyaga udasanzwe. Mu baturanyi, hari inzu zasenyutse kubera umuyaga mwinshi.”

Iyi mvura yaguye nyuma yuko Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe cyari cyabitangaje ko uyu munsi tariki 27 Ukwakira 2022, hateganyijwe imvura mu Turere twose tw’Igihugu.

Ubutumwa bwari bwatangajwe na Meteo Rwanda, bwari bwatanzwe kuri uyu wa Gatatu, bwagiraga buti “Ejo ku wa 27 Ukwakira 2022, mu gitondo nta mvura iteganyijwe mu turere twose tw’Igihugu. Ku gicamunsi hateganyijwe imvura mu turere twose tw’Igihugu.”

Bamwe mu baturage bo mu bice binyuranye by’Igihugu barimo abo mu Ntara y’Amajyepfo, na bo bavuga ko haguye imvura nubwo itari nyinshi ariko yagaragayemo umuyaga mwinshi.

Umwe wo mu Karere ka Kamonyi, yagize ati “Umuyaga wabanje guhuha ari mwinshi, ukurikirwa n’imvura idakanganye ariko yarimo amahindu.”

Mu bice bitandukanye by’Igihugu, bavuga ko bamaze iminsi barabuze imvura ku buryo n’imyaka bari barahinze, yangiritse.

Ibikorwa remezo byangijwe n’imvura
Photos/RBA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

FARDC yongeye gukizwa n’amaguru ihunga M23

Next Post

Uw’imyaka 33 ahishuye umujinya wamusubije mu ishuri kwigana n’umwana we

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uw’imyaka 33 ahishuye umujinya wamusubije mu ishuri kwigana n’umwana we

Uw’imyaka 33 ahishuye umujinya wamusubije mu ishuri kwigana n’umwana we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.