Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Polisi yavuze ku wagaragaye aniga umwana bunyamaswa amushinja kumwiba

radiotv10by radiotv10
27/10/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Polisi yavuze ku wagaragaye aniga umwana bunyamaswa amushinja kumwiba
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yizeje ko igiye gukurikirana umugabo wagaragaye mu mashusho mu Mujyi wa Kigali akubita umwana, akanyuzamo akanamuniga, ngo amuziza kumwiba imyenda n’inkweto.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru wacu Ramesh Nkusi, agaragaza umugabo yashyize hasi umwana w’umuhungu bivugwa ko ari umwe mu bana bo ku muhanda.

Hafi y’uyu mugabo kandi haba hari undi umwana na we uri gukubitwa, bivugwa ko bari bafatanyije muri ubwo bujura babashinja.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uyu mugabo aba ari gukubita uyu mwana amubaza ngo “Imyenda mwayishyize he? [yamubazaga iyo yibye].”

https://twitter.com/Rameshnkusi/status/1584476395882676226

Akomeza amutsindagira hasi, amusaba gukuramo inkweto yambaye ari na bwo ahita amuniga akamutsindagira hasi, umwana akumvikana nk’ugiye guhera umwuka.

Ramesh Nkusi washyize aya mashusho kuri Twitter, yayasangije inzego zirimo izishinzwe umutekano nka Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze nk’Akarere ka Gasabo n’ubuyobizi bw’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Abaturage bavuga ko kwihanira nubwo bibujijwe, muri aka gace bikorwa ku manywa y’ihangu.”

Polisi y’u Rwanda, yahise igira icyo ivuga kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru. Iti “murakoze ku makuru muduhaye tugiye kubikurikirana.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Umwe yaje yambaye Casque: Abanyeshuri basabwe kwambara ibibabuza gukoperana babishyiramo urwenya

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa abamwifurije isabukuru nziza

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageneye ubutumwa abamwifurije isabukuru nziza

Perezida Kagame yageneye ubutumwa abamwifurije isabukuru nziza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.