Kigali: Uko byagenze ngo afatanwe ibintu bibiri bitemewe yabanje gukekwaho kimwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, umugabo w’imyaka 32 yafatanywe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano, nyuma yo gukekwaho amafaranga y’amiganano na yo yafatanywe ayishyuye umucuruzi.

Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Akisoko mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, nyuma yo gutangwaho amakuru n’umukozi utanga serivisi zo kubitsa no kubikuza amafaranga kuri telefone, wari umubikiye ibihumbi 37 Frw, akamuha amafaranga y’amiganano.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, avuga ko uwo mukozi ari we wahaye amakuru Polisi, na yo igahita itangira ibikorwa byo gushakisha uwo mugabo.

SP Twajamahoro yagize ati “Abapolisi bahageze basanga koko amafaranga yari amwishyuye agizwe n’inoti 6 za bitanu n’inoti 7 z’igihumbi ari amiganano, banamusatse bamusangana uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rwo ku rwego rwa B rw’uruhimbano, ahita atabwa muri yombi.”

Uyu mugabo ariko yisobanuye avuga ko na we ayo mafaranga yayishyuwe n’undi, ariko ntiyavuga imyirondoro ye, ndetse ananirwa no gusobanura aho yakuye urwo ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gatsata kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa undi wese ukekwaho kubigiramo uruhare.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Ingingo ya 276 muri iryo tegeko ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru