Kamonyi: Umukozi w’ikigo cy’imari washatse kukiba 3.500.000Frw agatahurwa hamenyekanye uko yabyitwayemo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukozi wa SACCO yo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, arakwaho kwakira miliyoni 3,5 Frw z’abanyamuryango bari baje kuyabitsa, akayakubita umufuka, akaza kuyagarura nyuma yo kumenya ko yatahuwe.

Ni umukozi usanzwe ari umubitsi muri SACCO ya Mbonezisonga yo muri uyu Murenge wa Musambira, aho ibyo akekwaho byabaye tariki 11 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko uyu mubitsi yakiriye amafaranga y’abanyamuryango bari baje kuyabitsa, ndetse akandika ko yageze kuri konti zabo, ariko ntiyayajyana mu isanduku y’iki kigo cy’imari.

Iyi myitwarire yagaragajwe n’uyu mukozi wa SACCO, inengwa na bamwe mu banyamuryango bayo, bavuga ko ibyo yakoze bitari bikwiye, kuko asanzwe ahembwa ayo yakoreye, atari akwiye gushaka kwiba amafaranga ya rubanda.

Umwe yagize ati “Niba bemeye kuguha akazi, bakaguha umushahara, ugahindukira ugashaka kwiba amafaranga y’umuturage, ntabwo uba waranyuzwe, ni ukugaragaza inda mbi.

Higiro Daniel, usanzwe ari Umucungamutungo w’iyi SACCO Mbonezisonga, yatangaje ko iki kibazo cyabayeho cy’umubitsi washatse kwiba ariya mafaranga, ariko nyuma y’iminsi abiri amenye ko ari gukurikiranwa, akayagarura.

Yagize ati Nubundi amafaranga arabyemera ko yayakiriye ariko ntiyayageza mu isanduka. Nyuma icyahise gikurikiraho, nakoze raporo nyishyikiriza ubuyobozi, ubuyobozi bufatira ibyemezo byo kumuhagarika mu kazi.”

Uyu mucungamutungo w’iyi SACCO, avuga ko hagikusanywa ibimenyetso kugira ngo uriya mukozi agezwe mu butabera, akaboneraho kwizeza abanyamuryango b’iki kigo cy’imari ko, ubu amafaranga yabo atekanye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru