Kigali: Umuntu utaramenyekana yitwikiriye ijoro yigabiza urugo rw’umuturage atera icyuma uwaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuntu witwaje icyuma utaramenyekana, yigabije urugo rw’umuturage utuye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, yinjira no mu nzu, ahava anakomerekeje uwo muri uru rugo.

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, aho uyu muntu utaramenyekana yagiye mu rugo rwo mu Mudugudu wa Itunda mu Kagari ka Rubilizi mu Mueenge wa Kanombe.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko uwo muntu utaramenyekana yaninjiye mu nzu y’urugo rw’uyu muturage, akaza guhura n’umwe mu bo muri uru rugo, akamutera icyuma ku ijosi no mu nda, akamukomeretsa, agahita acika.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace, buvuga ko nubwo uyu muntu akekwa kuba ari umujura, ariko iki gikorwa kidakwiye, kuko cyakorewe uwarokotse Jenoside ndetse no muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bayingana Pierre Claver uyobora Akagari ka Rubirizi yemeje iby’aya makuru, avuga ko bakeka ko uyu muntu ari umujura, winjiranye abo muri uru rugo.

Uyu muyobozi avuga ko yakomerekeje umwe mu bo muri uru rugo ubwo yasohokaga mu nzu agira ngo acike, akamutera ibyuma ubwo yari amuciye iryera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru