Muri Congo urugamba rwongeye kwambikana mu buryo butunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe umutwe wa M23 wari ukomeje kurekura ibice wari warafashe ndetse hatangiye kugaragara icyizere ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haba hagiye kuboneka amahoro, urugamba hagati ya FARDC na M23 rwubuye.

Ni imirwano iri kubera mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023.

Izindi Nkuru

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa watangaje iby’iyi mirwano, mu butumwa yanyujije kuri Twitter muri iki gitondo, yavuze ko “Nyuma yo kwigabiza ibirindiro ARC/M34 yari yashyikirije ingabo za EACRF, i Kibumba muri iki gitondo, ubufatanye bwa Guverinoma ya Kinshasa bagabye igitero ku barwanyi bacu. Imirwano irakomeje.”

Bertrand Bisimwa yasoje ubutumwa bwe, avuga ko bamaganye ubu bushotoranyi bwa FARDC bubaye inshuro nyinshi, bwo kurenga ku myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.

Iyi mirwano yubuye mu gihe umutwe wa M23 wari ukomeje kurekura ibice wari warafashe ukabishyikiriza ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse bikaba byari biteganyijwe ko bizageza ku ya 15 Mata 2023 uyu mutwe waramaze kurekura ibice byose wari warafashe.

Gusa muri aka gace ka Kibumba kavugwamo kuburamo imirwano, kari katangiye kuvugwamo ibikorwa byo guhohotera abaturage, nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023, igaragaza abaturage bamaze kwicwa n’imitwe ifasha FARDC barimo umuganga w’umukobwa wababaje benshi wishwe azizwa ko ari Umututsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru