Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impuguke igaragaje ingingo nshya ku cyizere cy’igabanuka ry’ibiciro

radiotv10by radiotv10
12/04/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
1
Impuguke igaragaje ingingo nshya ku cyizere cy’igabanuka ry’ibiciro
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa ku masoko yo mu cyaro byazamutse ku kigero cya 72% mu kwezi gushize, mu gihe mu minsi ishize Banki Nkuru y’u Rwanda yari yavuze ko mu mezi abiri ari imbere ibiciro ku isoko bizagabanuka. Impuguke mu bukungu ivuga ko iki cyizere ari gicye cyane.

Iyi mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu kwezi kwa Werurwe (3) 2023 ibiciro ku isoko ry’u Rwanda byakomeje gutumbagira, kuko byazamutse ku kigero cya 31% ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka wa 2022.

Ibiciro mu mijyi byazamutse ku kigero cya 19%, mu cyaro bigera kuri 39.5%. Mu cyaro kandi iyi ni imwe mu nshuro nke ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye bizamutse ku kigera cya 72.4%.

Iyi mibare isohotse nyuma y’iminsi icumi gusa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa atanze ihumure ko ibiciro ku isoko bishobora kuzamanuka.

Ubwo yatangaga iri humure, John Rwangombwa yari yagize ati “Ikibazo twagiraga giterwa n’ibiciro mpuzamahanga muri uyu mwaka tubona kizagabanuka. Ibyo rero bikaduha icyizere ko bizagira ingaruka nziza ku masoko yacu ko bizagenda bijya hasi. Kandi mwamaze kubibona ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bimaze igihe bigenda bimanuka.”

Yari yakomeje agira ati “Twizeye ko ibiciro by’ibiribwa twizeye ko igihembwe cya kabiri kizagenda neza bikagabanuka. Ni aho dushingira tuvuga ko mu gice cya kabiri ibiciro bizaba byongeye kumanuka.”

Impuguke mu by’ubukungu, akaba anigisha amasomo ajyanye na byo muri kaminuza, Dr. Fidele Mutemberezi avuga ko kuba ibiciro ku masoko byamanuka cyangwa bikazamuka ari ibintu bisanzwe.

Ati “Ariko ikidasanzwe ni kuri urwo rugero, niba byarazamutse kuri 72% bishobora kumanuka kuri 72% cyangwa kuri 74%? byamanuka ari uko impamvu zituma bizamuka zaravuyeho. [….] ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaramanutse ariko ntibyabujije ibiciro gukomeza kuzamuka.”

Yakomeje agaragaza igikwiye gutekerezwa, ati “Ahantu twashakira ikibazo ni imbere mu Gihugu, ni umusaruro mucye. Biragoye kuvuga ko mu mezi abiri uwo musaruro uzaba wiyongereye. Ibiciro n’ubwo byagabanuka; byagabanukaho ku rugero rutoya.”

Abahanga bavuga ko hakenewe ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi ku buryo waziba icyuho cy’ibikenerwa n’abaturarwanda.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Gift says:
    2 years ago

    Ni gute imipaka itafungurwa ngo ibitoki bya Ntungamo byinjire,ibirayi bya gisoro na Kabale byinjire,imyumbati yubugali ya Uganda yinjire hanyuma higwe ingamba zo guhinga ariko ibiciro byagabanutse

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + twelve =

Previous Post

Umuhanzi ukomeye muri Afurika yagaragaje urukundo ruhanitse afitiye Perezida Kagame

Next Post

Muri Congo urugamba rwongeye kwambikana mu buryo butunguranye

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri Congo urugamba rwongeye kwambikana mu buryo butunguranye

Muri Congo urugamba rwongeye kwambikana mu buryo butunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.