Kigali: Umusore ukurikiranyweho kwica umugabo umurusha imyaka hafi 20 yatanze amakuru atari azwi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’imyaka 19 ukurikiranyweho kwica umugabo w’imyaka 36 akamuta mu mazi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, agahita acika akaza gufatirwa mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma yo gufatwa yemeye icyaha, anasobanura uko yabikoze.

Ni icyaha cyabere mu Mudugudu wa Gakenyeri mu Kagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, mu mpera z’ukwezi gushize tariki 30 Nzeri 2023.

Izindi Nkuru

Uyu musore wahise acika akimara kwivugana nyakwigendera, yaje gufatirwa kwa nyirakuru mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, ubu dosiye ye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye ubwo abaturage bo muri kariya gace yiciwemo basanga umurambo we mu gisanga cya Karondo kiri mu mudugudu wa Gakenyeri, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo.

Ubushinjacyaha bugira buti “Abaturage bari aho barawurebye barawumenya, batangira gukeka umwana w’umusore bari bagiranye amakimbirane aturutse kuri Telefoni.”

Bukomeza buga ko nyuma y’uko uyu musore afatiwe kwa nyirakuru, “yemeye icyaha avuga ko nyakwigendera yamukubise inkokora, amavi mu mbavu, mu nda mu mugongo aramuniga amwinika mu mazi  asiga arerembura, umwuka utangiye kuba mucyeya amusiga mu mazi aracika.”

Icyaha cy’ubwicanyi gikurikiranywe kuri uyu musore, kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru