Kagame Anthony uyobora Reastaurant yitwa 360 Degrees Pizza iherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi nyuma y’uko muri iyi restaurant hasanzwemo abana 10 bari banyoye ibisindisha.
Uyu Kagame Anthony ukurikiranyweho icyaha cyo kugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, yerekanywe na Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukuboza 2021.
Kagame Anthony yafashwe ubwo muri Restaurant yitwa 360 Degrees Pizza humvikanagamo imvururu bigatuma Polisi y’u Rwanda ijya kureba ibibaye isangamo abantu 14 barimo 10 batarageza imyaka y’ubukure.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ubwo polisi yageraga muri iriya Restaurant yapimye abana bahasanze igasanga banyoye ibisindisha.
CP Kabera yagize ati “Polisi ubwo yabapimaga yabasanzemo umusemburo wa alcohol n’ubwo ari nyir iYI Restaurant n’abana ubwabo bahakanaga ko batigeze banywa ibisindisha. Icyakurikiyeho ni uko Kagame Anthony yahise ashyikirizwa ubutabera kugira ngo akurikiranwe.”
CP Kabera yakomeje agira inama ba nyirI utubari kujya babanza bakamenya ikigero cy’abo bagiye kugurisha inzoga, abo bashidikanyijeho bakababaza ikibaranga kugira ngo bamenye neza imyaka bafite ko ibemerera kuba bagurishwa ibinyobwa bisembuye, ndetse anasaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo kabone nubwo baba basabye impushya ngo bagiye ahantu runaka.
Yagize ati “Ababyeyi na bo bagomba kumva ko bidahagije guha impushya abana babo ahubwo bagakurikirana koko niba impushya abana bahawe ibyo bagiye gukora koko bijyanye n’ibyo basabye kandi bakabibutsa ko bagomba gukora ibintu bijyanye n’amategeko.”
Kagame Antony Yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranyweho.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Ingingo ya 27 mu itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ivuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).
RADIOTV10