Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Umuyobozi wa Restaurant yafatiwemo abana 10 banyoye inzoga yatawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
06/12/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Umuyobozi wa Restaurant yafatiwemo abana 10 banyoye inzoga yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Kagame Anthony uyobora Reastaurant yitwa 360 Degrees Pizza iherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi nyuma y’uko muri iyi restaurant hasanzwemo abana 10 bari banyoye ibisindisha.

Uyu Kagame Anthony ukurikiranyweho icyaha cyo kugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, yerekanywe na Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukuboza 2021.

Kagame Anthony yafashwe ubwo muri Restaurant yitwa 360 Degrees Pizza humvikanagamo imvururu bigatuma Polisi y’u Rwanda ijya kureba ibibaye isangamo abantu 14 barimo 10 batarageza imyaka y’ubukure.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko ubwo polisi yageraga muri iriya Restaurant yapimye abana bahasanze igasanga banyoye ibisindisha.

CP Kabera yagize ati “Polisi ubwo yabapimaga yabasanzemo umusemburo wa alcohol n’ubwo ari nyir iYI Restaurant n’abana ubwabo bahakanaga ko batigeze banywa ibisindisha. Icyakurikiyeho ni uko Kagame Anthony yahise ashyikirizwa ubutabera kugira ngo akurikiranwe.”

CP Kabera yakomeje agira inama ba nyirI utubari kujya babanza bakamenya ikigero cy’abo bagiye kugurisha inzoga, abo bashidikanyijeho bakababaza ikibaranga kugira ngo bamenye neza imyaka bafite ko ibemerera kuba bagurishwa ibinyobwa bisembuye, ndetse anasaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo kabone nubwo baba basabye impushya ngo bagiye ahantu runaka.

Yagize ati “Ababyeyi na bo bagomba kumva ko bidahagije guha impushya abana babo ahubwo bagakurikirana koko niba impushya abana bahawe ibyo bagiye gukora koko bijyanye n’ibyo basabye kandi bakabibutsa ko bagomba gukora ibintu bijyanye n’amategeko.”

Kagame Antony Yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranyweho.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Ingingo ya 27 mu itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ivuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + fourteen =

Previous Post

Senateri Evode n’umuyobozi wungirije wa RDB basezeranye n’abakunzi babo (AMAFOTO)

Next Post

Umwe uzaca hejuru y’undi: Ihuriro ry’imihanda riteye amabengeza rya Kicukiro-Centre

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda
IMYIDAGADURO

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe uzaca hejuru y’undi: Ihuriro ry’imihanda riteye amabengeza rya Kicukiro-Centre

Umwe uzaca hejuru y’undi: Ihuriro ry’imihanda riteye amabengeza rya Kicukiro-Centre

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.