Umwe uzaca hejuru y’undi: Ihuriro ry’imihanda riteye amabengeza rya Kicukiro-Centre

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umujyi wa Kigali wagaragaje ishusho y’ihuriro ry’imihanda rizaba riri Kicukiro Centre mu mushinga wo kwagura Umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera, aho muri kariya gace hazaba hari umuhanda uca hejuru y’undi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga wakundaga kuhagaragara.

Abakunze kunyura Kicukiro Centre bazi ibikorwa remezo biri gukorwa ahahoze amasangano y’umuhanda aho bamwe bahagera bakibaza niba hari kubakwa isangano ry’imihanda (Rond-Point) cyangwa ari imihanza izaba inyuranamo.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakuyeho uru rujijo bwerekana ishusho y’uko ririya sangano rizaba risa nirimara kuzura.

Uutumwa Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwanyujije kuri Twitter, bugira buti “Nk’uko biteganywa mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, Umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera uri kwagurwa ku bufatanye bw’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA n’Umujyi wa Kigali.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Muri uyu mushinga ihuriro ry’imihanda rya Kicukiro Centre riri kuvugururwa ku buryo ibinyabiziga bimwe bizajya binyura hejuru ibindi bigaca hasi mu rwego rwo kuhagabanya umuvundo kandi hitabwa ku bakoresha umuhanda bose, biteganyijwe ko imirimo izasoza mu mpera za Kamena 2022.”

Bamwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, bagaragaje ko bashimishijwe n’imiterere y’iri huriro ry’imihanda ritari rimenyerewe mu Mujyi wa Kigali.

Munyakazi Sadate ukunze gukoresha Twitter, yashyize amafato agaragaza imiterere y’iriya mihanda, ayaherekesha ubutumwa bugira buti “Mutangire mwitoze uko muzajya mugendera muri iyi mihanda ya Kicukiro Centre.”

Munyakazi Sadate yakomeje ashima agira ati “Umujyi wa Kigali mukomereze aho muturi Imbere tubari inyuma. Ariko ngo na Roads Yamaha – Kinamba – Utexrwa – Kwa Ndengeye – Gacuriro – Nyarutarama – Poid lourd ngo umusibo n’ejo ejo bundi nkakabya inzozi?”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru