Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Uwafatiwe iwe kubera gukora ibitemewe yahishuye amayeri yakoreshaga

radiotv10by radiotv10
04/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Uwafatiwe iwe kubera gukora ibitemewe yahishuye amayeri yakoreshaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 28 y’amavuko, yafatiwe mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, aho Abapolisi bamusanze iwe yatekeraga kanyanga, ahita yemera ko yakoraga iki kiyobyabwenge, anavuga aho yakuraga ibyo yifashishaga, n’amayeri yakoreshaga kugira ngo babimuhe.

Uyu mugabo yafashwe ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 02 Ukwakira 2023, mu Kagari ka Nkuzuzu mu Murenge wa Bumbogo.

Polisi y’u Rwanda, ivuga ko yafashwe nyuma y’uko abaturage bo muri aka gace bayihaye amakuru kuri uyu mugabo watekeraga kanyanga iwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yagize “Hateguwe igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze koko basanga ahatekera Kanyanga.”

SP Sylvestre Twajamahoro akomeza avuga ko Abapolisi kandi basanze mu rugo rw’uyu mugabo ibikoresho yakoresha mu guteka kanyanga birimo ingunguru nini n’ibijerekani.

Banahasanze kandi litiro 360 z’ ibisigazwa bizwi nka merase yakoreshaga mu gucanira kugira ngo havemo kanyanga.

Polisi y’u Rwanda igira iti “Amaze gufatwa yiyemereye ko asanzwe akora Kanyanga akayigurisha mu duce dutandukanye, ibyo ayikoramo akaba abikura mu nganda zikora isukari avuga ko abishyiriye amatungo.”

Uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Bumbogo, mu gihe ibiyobyabwenge yafatanywe byangirijwe mu ruhame.

 

ICYO AMATEGEKO AVUGA

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Umunyarwanda wari umusirikare mbere ya Jenoside yongeye gutabwa muri yombi i Burayi

Next Post

Uwabaye Miss yagize icyo avuga ku mashusho ari kugarukwaho na benshi

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye Miss yagize icyo avuga ku mashusho ari kugarukwaho na benshi

Uwabaye Miss yagize icyo avuga ku mashusho ari kugarukwaho na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.