Kigali: Uwafatiwe iwe kubera gukora ibitemewe yahishuye amayeri yakoreshaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 28 y’amavuko, yafatiwe mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, aho Abapolisi bamusanze iwe yatekeraga kanyanga, ahita yemera ko yakoraga iki kiyobyabwenge, anavuga aho yakuraga ibyo yifashishaga, n’amayeri yakoreshaga kugira ngo babimuhe.

Uyu mugabo yafashwe ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 02 Ukwakira 2023, mu Kagari ka Nkuzuzu mu Murenge wa Bumbogo.

Izindi Nkuru

Polisi y’u Rwanda, ivuga ko yafashwe nyuma y’uko abaturage bo muri aka gace bayihaye amakuru kuri uyu mugabo watekeraga kanyanga iwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yagize “Hateguwe igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze koko basanga ahatekera Kanyanga.”

SP Sylvestre Twajamahoro akomeza avuga ko Abapolisi kandi basanze mu rugo rw’uyu mugabo ibikoresho yakoresha mu guteka kanyanga birimo ingunguru nini n’ibijerekani.

Banahasanze kandi litiro 360 z’ ibisigazwa bizwi nka merase yakoreshaga mu gucanira kugira ngo havemo kanyanga.

Polisi y’u Rwanda igira iti “Amaze gufatwa yiyemereye ko asanzwe akora Kanyanga akayigurisha mu duce dutandukanye, ibyo ayikoramo akaba abikura mu nganda zikora isukari avuga ko abishyiriye amatungo.”

Uyu mugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Bumbogo, mu gihe ibiyobyabwenge yafatanywe byangirijwe mu ruhame.

 

ICYO AMATEGEKO AVUGA

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru