Hari bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko hashize igihe kinini basabye umujyi wa Kigali kwitunganyiriza ubutaka bwo guturaho (Phyisical Plan) ariko ngo bategereje igisubizo amaso ahera mu kirere.
Mu mujyi wa Kigali nyuma y’uko igishushanyombonera gisohotse kikagaragaza ubutaka bwemerewe guturwa mbere yo gutangira kubaka abaturage basabwa kubanza gutunganya ubwo butaka (Phyisical Plan) harimo kubucamo mihanda no kugena aho ibindi bikorwaremezo bizanyuzwa.
Ibi bikorwa ari uko abaturage bafite ubutaka buherereye mu gace kamwe bishyize hamwe bakandikira ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bagaragaza uko biteguye kwitunganyiriza ubutaka kugirango bemererwe gutangira kubwubakamo.
Kuri ubu ariko hari bamwe mu bavuganye na radio tv10 bavuga ko hashize igihe kinini basabye kwitunganyiriza ubutaka bwabo ariko ngo bategereje igisubizo amaso ahera mu kirere.
Abo twavuganye ni abo mu murenge wa NDERA ho mu karere ka Gasabo.
Umwe yagize ati”hashize amezi arinnndwi dusabye umujyi wa Kigali kugirango twitunganyirize ubutaka ariko ntagisubizo na kimwe twahawe kandi ibi nibyo bituma hari abaturage bishora mu kubaka nta byangombwa bikarangira basenyewe.”
Undi nawe yagize ati” jyewe navuye Rusizi nje gushakisha ngira amahirwe ngura akabanza hano I Ndera ariko ngiye kumara imyaka ibiri nifuza kubaka twasaba ibyangombwa bakabitwima ngo ubutaka bwacu ntibutunganyijwe kandi nabyo twishyize hamwe turabisaba ariko ntibatwemerera.”
Kuri iki kibazo buyobozi bw’umujyi wa Kigali bushimangira ko nta muturage wemere kubaka ku butaka butaratunganywa ariko bwizeza aba bamaze kubisaba ko mu minsi micye abaza kuba abahawe ibisubizo. Dr Mpabwanamaguru Merard umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire ubwo yasubizaga ibibazo mu kiganiro umujyi wa Kigali uherutse kugirana n’itangazamakuru yagize ati “Kuba hari abatinda kwemerewa kwitunganyiriza ubutaka ntibivuga ko abantu bishora mu kubaka akajagari ikindi ntabwo ubutaka bwose wagenewe guturwa hano i Kigali twabyika ngo tubukate bwose nkaho nyuma yacu hatazaboneka abandi bifuza kubaka abo rero nibihangane muminsi micye turabasubiza.”
Hari abavuga ko kuba hirya no hino mu mujyi wa Kigali hagenda humvikana abaturage bubaka amazu nyuma abayobozi bakabasenyera bitwaje ko ngo byakozwe nta byangombwa akenshi ngo n’uko iyo basabye kwitunganyiriza ubutaka umujyi wa Kigali ngo ubigendamo biguruntege umuturage akarambirwa gutegereza.
Bitegenyijwe ko Umujyi wa Kigali uzaba utuwe na miliyoni 3 n’ibihumbi 800 mu 2050, aha uzaba ukeneye inzu zirenga ibihumbi 859 zizahaza uwo mubare w’abanya-Kigali mu myaka 30 iri imbere.
Inkuru ya NTAKIRUTIMANA Pacifique/Radio&TV10