Kimenyi Yves na Miss Muyango bagiye gusezerana kubana byemewe n’amategeko (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyezamu wa AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves n’umukunzi we Miss Muyango Uwase Claudine witabiriye Miss Rwanda; basezeranye imbere y’amategeko.

Ni umuhango wabereye ku Biro by’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, aho aba bombi basezeranye kubana nk’umugore n’umugano mu buryo bwemewe n’amategeko.

Izindi Nkuru

Iki gikorwa cyo gusezerana kwa Kimenyi na Miss Muyango, cyanitabiriwe n’abasanzwe bafite amazina azwi mu Rwanda, barimo Umunyamakuru Tidjala Kabendera, ndetse n’abazwi muri ruhago mu Rwanda bari baje gushyigikira uyu munyezamu wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda.

Muyango wabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda ya 2019, asanzwe afitanye umwana na Kimenyi Yves bibarutse muri 2021.

Amakuru ava mu nshuti zabo za hafi, yemeza ko bamaze iminsi bari no mu myiteguro yo kuzakora indi mihango y’ubukwe irimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana mu idini.

Ubwo binjiraga mu Biro by’Umujyi wa Kigali

Photos/Inyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru