Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo

radiotv10by radiotv10
02/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo
Share on FacebookShare on Twitter

Abirukanywe muri Tanzania muri 2013 batujwe i Rubimba mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, baravuga ko inzu batujwemo zigiye kubagwaho kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kuzisanira.

Aba baturage bavuga ko kandi ko nubwo batujwe batigeze bahabwa ibyangombwa by’aho batujwe, ku buryo baramutse banabifite babasha kwaka inguzanyo muri za Banki, bakabasha kwisanira izi nzu bubakiwe.

Habumugisha Yosiya yagize ati “Turagira icyo dusaba bakatubwira ngo nta serivisi mugomba kubona kubera ko nta byangombwa by’ubutaka dufite. Turamutse tubonye icyangombwa cy’ubutaka no kwiteza imbere twabishobora kandi twashobora no kujya hariya kuri SACCO tukiguriza amafaranga.”

Ndereyimana Marceline na we ati “Icyo cyangombwa tukibonye natwe twamenya ko iyi nzu ari iyacu. Twamenya n’iyo sambu ko ari iyacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yizeza aba baturage ko iki kibazo cyabo kigiye kwigwaho kandi ko batazatinda kubona igisubizo kibanogeye.

Yagize ati “Twatangiye uburyo bwo kugira ngo babone ibyangombwa no kubona umuriro, ndumva ibyo ari byo byose mu gihe kitarenze muri uku kwezi bizaba byose byakemutse kuko hari uburyo bikorwamo ngo babone ibyangombwa, hari amabwiriza tugenderaho tureba imyaka bamazemo n’uko twabasabira ngo babone ibyangombwa twarabitangiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yizeza aba baturage ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri biri imbere, iki kibazo cyabo kizaba cyakemutse.

Mu gitabo cy’amabwiriza agenga uburyo bwo gutuza abantu batujwe na Leta cyo mu mwaka wa 2017, umutwe wa kabiri, ingingo ya kabiri havugwamo ko umuntu wese watujwe muri ubu buryo ahabwa uburenganzira bwo kwandikwaho umutungo mu gihe cy’imyaka itanu uhereye igihe yasinyiye amasezerano yo gutuzwa.

Nanone kandi iyo yagaragaje imikorere myiza imuvana mu bukene, inzu yatujwemo aba ashobora kuyegurirwa mbere y’iyo myaka itanu iteganywa n’aya mabwiriza.

Inzu z’aba baturage zarashaje cyane
Bavuga ko bahangayitse

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

Nyanza: Bahishuye ibyo babwirwa bumva bidakwiye iyo bazamuye ikibazo bamaranye imyaka 6

Next Post

Fly high with MTN’s “Recharge and Win!” promo and stand a chance to win prizes worth over RWF 200,000,000

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi,...

IZIHERUKA

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka
AMAHANGA

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Fly high with MTN’s “Recharge and Win!” promo and stand a chance to win prizes worth over RWF 200,000,000

Fly high with MTN’s “Recharge and Win!” promo and stand a chance to win prizes worth over RWF 200,000,000

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.