Abirukanywe muri Tanzania muri 2013 batujwe i Rubimba mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, baravuga ko inzu batujwemo zigiye kubagwaho kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kuzisanira.
Aba baturage bavuga ko kandi ko nubwo batujwe batigeze bahabwa ibyangombwa by’aho batujwe, ku buryo baramutse banabifite babasha kwaka inguzanyo muri za Banki, bakabasha kwisanira izi nzu bubakiwe.
Habumugisha Yosiya yagize ati “Turagira icyo dusaba bakatubwira ngo nta serivisi mugomba kubona kubera ko nta byangombwa by’ubutaka dufite. Turamutse tubonye icyangombwa cy’ubutaka no kwiteza imbere twabishobora kandi twashobora no kujya hariya kuri SACCO tukiguriza amafaranga.”
Ndereyimana Marceline na we ati “Icyo cyangombwa tukibonye natwe twamenya ko iyi nzu ari iyacu. Twamenya n’iyo sambu ko ari iyacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yizeza aba baturage ko iki kibazo cyabo kigiye kwigwaho kandi ko batazatinda kubona igisubizo kibanogeye.
Yagize ati “Twatangiye uburyo bwo kugira ngo babone ibyangombwa no kubona umuriro, ndumva ibyo ari byo byose mu gihe kitarenze muri uku kwezi bizaba byose byakemutse kuko hari uburyo bikorwamo ngo babone ibyangombwa, hari amabwiriza tugenderaho tureba imyaka bamazemo n’uko twabasabira ngo babone ibyangombwa twarabitangiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yizeza aba baturage ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri biri imbere, iki kibazo cyabo kizaba cyakemutse.
Mu gitabo cy’amabwiriza agenga uburyo bwo gutuza abantu batujwe na Leta cyo mu mwaka wa 2017, umutwe wa kabiri, ingingo ya kabiri havugwamo ko umuntu wese watujwe muri ubu buryo ahabwa uburenganzira bwo kwandikwaho umutungo mu gihe cy’imyaka itanu uhereye igihe yasinyiye amasezerano yo gutuzwa.
Nanone kandi iyo yagaragaje imikorere myiza imuvana mu bukene, inzu yatujwemo aba ashobora kuyegurirwa mbere y’iyo myaka itanu iteganywa n’aya mabwiriza.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10