Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Bavuze icyihishe inyuma y’umwenda wa Miliyoni 10Frw bagiyemo batabigizemo uruhare

radiotv10by radiotv10
23/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamuryango ba Koperative ‘Duhuze Imbaraga’ ihuriyemo bamwe bo mu Mirenge ya Gatore na Gahara mu Karere ka Kirehe, barashinja abayobozi bayo kubikuza amafaranga yabo no gukoresha ibyangombwa mu nyungu zabo bwite, byatumye ubu bari kwishyuzwa umusoro w’arenga Miliyoni 10 Frw.

Aba basanzwe ari abahinzi b’imyaka nk’ibigori, ibishyimbo, na Soya banafite ishyamba rmu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara, bavuga ko ubuyobozi bw’iyi Koperative bwagiye bubaca ruhinganyuma bukabikuza amafaranga batabizi.

Munzuyarwo Damien avuga ko Komite y’iyi Koperatice yabikuje amafaranga yayo, ubundi ijya kuyabitsa kuri konti zabo.

Ati “Perezida afite hafi agera kuri Miliyoni imwe na Magana abiri. Kubimenya ni uko bagenda babishwanira ndetse Komite ngenzuzi yajya kugenzura bagira ibyo bababaza uko amafaranga yasohotse, yakuwe kuri konti, aza muri koperative rimwe bakabishwanira batagaragaza neza ibintu aho biri.”

Aba banyamuryango bavuga kandi ko ikindi babona cyabaye intandaro, ari ikenewabo cyabaye mu buyobozi bw’iyi Koperative, kuko uwari Perezida wayo waje gukurwaho, yasimbuwe n’uwo bafitanye isano.

Batamuriza Ernestine ati “Kuba ubwo buyobozi bwari buvuyeho bagahita bashyiraho undi Perezida mubyara we numva ari akazu bashatse gukora kugira ngo bajye barigisa umutungo w’abanyamuryango.”

Aba banyamuryango b’iyi Koperative, bavuga kandi ko hari umutungo wabo wagiye ugurishwa batabizi, ndetse n’ibyagurishijwe ntibamenye irengero ry’amafaranga yavuyemo nk’ay’umusaruro w’ibigoro wagurishijwe mu minsi ishize, ariko ubuyobozi bukababwira ko byahombye.

Hari kandi ibigega 75 byo guhunikiramo bahawe nk’inkunga, ndetse n’ibindi bikoresho birimo umunzani, telefone ndetse n’imbuto bahawe, na byo byagurishijwe batabizi, aho kugeza ubu bari kwishyuzwa umusoro wa miliyoni 10 Frw batazi inkomoko yawo.

Perezida w’iyi Koperatice ‘Duhuze Imbaraga’, Nzabonimana Mathias ushyirwa mu majwi n’aba baturage, ahakana ibyo avugwaho yivuye inyuma. Ati “Icyo kirantunguye nta gisubizo mfite. Barambeshyera.”

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 12 =

Previous Post

Kigali: Herekanywe abantu 10 barimo abakurikiranyweho kwigana inzoga zikomeye n’ibyafatiriwe bya Miliyoni 31Frw

Next Post

Perezida Kagame yageze mu Gihugu cya Samoa cyo ku Mugabane wa Oceania

Related Posts

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageze mu Gihugu cya Samoa cyo ku Mugabane wa Oceania

Perezida Kagame yageze mu Gihugu cya Samoa cyo ku Mugabane wa Oceania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.