Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Ishuri rya Musenyeri riravugwaho ubwambuzi n’abarikoreye banarimenyeho andi makuru

radiotv10by radiotv10
28/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Ishuri rya Musenyeri riravugwaho ubwambuzi n’abarikoreye banarimenyeho andi makuru
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bakoreye ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi-Ngiro ryo muri uyu Murenge rya Musenyeri Mutabazi Anastase, none ryarafunze, bakaba bibaza uwo bazishyuza kuko banamenye ko rinafitiye Banki umwenda.

Aba bakoreye ishuri ryitiriwe Mutagatifu Anastase Gahara TVET School riri mu Kagari ka Nyagasenyi aho bavuga ko ari irya Musenyeri Mutabazi Anastase, bavuga ko barikoreye imirimo inyuranye, none ubu rikaba ryaramaze gufunga imiryango.

Bamwe muri bo kandi baniyambaje Inkiko bateza kashi mpuruza, abandi bahitamo kwicecekera kuko ayo bakoreye atashonoraga gutuma bajya mu nkiko.

Nzamurambaho Francois Xavier wari ufite amacumbi yacumbikirwagamo abanyeshuri bo muri iri shuri, none rikaba ryarafunze rimubereyemo umwenda w’amezi atandatu.

Ati “Ubwo byanagiye mu rukiko kuko nabonaGA ndenganywa, biba ngombwa ko mbatsinda, mbatsindira ibihumbi 575 kugeza na n’ubu imyaka umunani irarangiye.”

Undi uvuga ko yambuwe n’iri shuri, avuga ko ryagiye rimwishyura amafaranga atuzuye. Ati “Ubwa mbere nakozeyo bampa ibihumbi mirongo itanu, ubwa kabiri nkozeyo bampa mirongo itandatu, ubwa gatatu baratangiye kwiga birangira twumva ngo cyafunze, banyambura ibihumbi mirongo ine.”

RADIOTV10 yagerageje kuvugisha Musenyeri Mutabazi Anastase, nyiri iri shuri, ariko ntibyakundira umunyamakuru ku mpamvu itamuturutseho.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yabwiye RADIOTV10 ko intandaro yo gufungwa kw’iri shuri ari ikibazo cy’amadeni ryari ribereyemo abaturage ndetse n’umwenda ukomeye rifitiye Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere BRD.

Rangira avuga ko iri shuri ryanajyanywe mu nkiko na BRD, ndetse “nyiraryo Musenyeri yagiye atsindwa n’abantu batandukanye ariko ideni rinini afite ni irya BRD.”

Akomeza agira ati “Hari hatangiye uburyo ryatezwa cyamunara kugira ngo abafitiwe madeni babone amafaranga yabo nkuko itegeko rya cyamunara ribitegeka.”

Umuyobozi w’Akarere avuga ko iri shuri ryashyizwe muri cyamunara inshuro ebyiri ariko ribura umuguzi, ryongera gusubizwaho ku nshuro ya gatatu.

Ati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere tumaze guhura na Musenyeri inshuro nyinshi kugira ngo arebe ko yakemura ikibazo ku bantu batandukanye yishyura, tugaragaza ko hari ibyo akora kugira ngo bishyurwe gusa ntabwo arabikora.”

Yavuze kandi ko n’amafaranga y’ishuri yishyurwaga n’abanyeshuri yahitaga afatirwa akigera kuri konti zaryo kubera amadeni iri shuri rifitiye Banki.

Bamwe mu bareze iri shuri baranatsinze ariko ntibarishyurwa

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − five =

Previous Post

Abafite imitungo itimukanwa bagomba gusorera bagiriwe inama

Next Post

Guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda byungutse amaboko y’umuryango ufite ubushake bwihariye

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda byungutse amaboko y’umuryango ufite ubushake bwihariye

Guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda byungutse amaboko y’umuryango ufite ubushake bwihariye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.