Wednesday, September 11, 2024

Kirehe: Polisi yatahuye umugabo wari warahishe imifuka itatu y’urumogi ayitabye mu murima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo witwa Nizeyimana w’imyaka 51 y’amavuko wo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, yafatanywe ibiro 42 by’urumogi rwari rupakiye mu mifuka itatu, yari yaratabye mu murima.

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Karenge I mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho, yafashwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022 ubwo Polisi yakoraga umukwabu wo kumutahura nyuma y’uko hari umuturage wari wamutanzeho amakuru.

Uwo muturage usanzwe ari umuturanyi w’uyu mugabo, yari yamubonye ahisha urwo rumogi yakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzani.

Superintendent of Police (SP) Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko igikorwa cyo gufata uyu mugabo cyabaye nyuma yuko Polisi ihawe amakuru ko hari urumogi rwinshi rwinjiye mu Gihugu ruvuye muri Tanzania.

Yagize “Nibwo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, Polisi yakoze ibikorwa byo kurufata, bagenzuye muri uwo murima ni bwo bahasanze ibiro 42 by’urumogi rupakiye mu mifuka itatu, niko guhita atabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana washimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, yagize ati “Ni ikimenyetso cyerekana ko abaturage bamaze kumva neza ububi bwo gukora icyaha.”

Yaboneyeho gushishikariza buri wese gufatanya n’inzego z’umutekano agatanga amakuru y’aho abonye abakora ibyaha cyane cyane abijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’ababikoresha.
uyu mugabo witwa Nizeyimana n’ ibiyobyabwenge yafatanwe, yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nasho ngo hakurikizwe amategeko.


ICYO AMATEGEKO AVUGA

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist