Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports mu gihe Bugesera yanyagiye Marines FC 6-2

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri iki cyumweru mu mukino w’ishiraniro w’abakeba uhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports, warangiye ku ntsinzi y’Urucaca rwatsinze iyi kipe bakunda gutazira Gikundiro 2-0.

 

Izindi Nkuru

Kiyovu Sports niyo yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, ni mu gihe umukino waherukaga guhuza aya makipe muri shampiyoma y’umwaka ushize yari yanganyije 1-1.

 

Uyu mukino ukaba wakurikiye undi w’umunsi wa 7 aho Gasogi United yanganyije na Espoir FC 0-0, ni mu gihe iyabaye ejo hashize AS Kigali yanganyije na Musanze FC 1-1, Police FC inganya na Gicumbi FC 0-0.

 

Kiyovu Sports yari yagaruye Emmanuel Arnold Okwi na Muzamiru Mutyaba bari bamaze iminsi badakina kubera ikibazo cy’uburwayi.

 

Rayon Sports yo nta mpinduka nyinshi zari zabaye, nubwo Kwizera Olivier yari yatangiye imyitozo ariko ntabwo yari yiteguye ku buryo yakina uyu mukino.

 

Masudi Djuma wari umaze iminsi akoresha Bashunga Abouba na Hategekimana Bonheur basimburana mu izamu, uyu munsi yahisemo kubanzamo Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune.

 

Iminota 10 ya mbere y’umukino amakipe yombi wabonaga akirimo kwigana, akina imipira miremire, gusa hagati ha Kiyovu Sports harushaga aha Rayon Sports.

 

Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 15, umunyezamu Hakizimana Adolphe yacomekeye umupira muremure Nizigiyamana Karim Mackenzie, acika ubwugarizi bwa Kiyovu Sports yinjira mu rubuga rw’amahina atanga kwa Kevin Muhire wateye mu izamu ukanyura hejuru y’izamu.

 

Kiyovu Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Kevin nyuma y’amakosa y’umunyezamu Hakizimana Adolphe wasohotse nabi ariko ateye umupira awihera Kevin wahise utsinda igitego.

Ku munota wa 21, Manace Mutatatu yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina rwa Kiyovu Sports ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo.

Ku munota wa 26, Hakizimana Adolphe yakuyemo umupira ukomeye wa Okwi kuri kufura yari ateye ku ikosa ryari rimukorewe.

Masudi Djuma yaje gukora impinduka hakiri kare, Sanogo Sulaiman yasimbuye Mugisha Francois Master.

Ku munota wa 41, Kevin Muhire yongeye guhusha igitego cyabazwe, ni nyuma y’umupira mwiza yahinduriwe na Youssef ariko ateye mu izamu n’umutwe unyura hejuru yaryo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 2, Iranzi Jean Claude na Manace Mutatatu bavuyemo hinjiramo Mujyanama na Niyonkuru Sadjati.

Ku munota wa 49, Mackenzie yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Gasogi United ariko Onana ateye mu izamu ugarurwa n’ubwugarizi bwa Kiyovu Sports.

Rayon Sports mu gice cya kabiri yakomeje kurusha Kiyovu Sports, ku munota wa 58, Sadjati yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu Sports ku mupira wari uturutse muri koruneri ariko Kimenyi Yves uwusubiza muri koruneri.

Ku munota wa 64, Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Emmanuel Okwi ku mupira yari ahawe na Benedata Janvier.

Ku munota wa 67, Kiyovu Sports yakoze impinduka, Ishimwe Kevin asimburwa na Mugenzi Bienvenue.

Ku munota wa 78, Youssef yasimbuwe na Rudasingwa Prince ni mu gihe ku munota wa 81 Ishimwe Saleh yasimbuye Picou.

Rayon Sports yakomeje gushaka uko ibona byibuze igitego 1 ariko biranga umukino urangira ari 2-0.

Undi mukino wabereye i Rubavu, Bugesera FC yatsinze Marines 6-2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru