Kizz Daniel agiye guhoza amarira Abanya-Tanzania mu gitaramo cy’ubuntu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Kizz Daniel watengushye abafana be bo muri Tanzania mu mpera z’icyumweru gishize ntabatamire, agiye gukora igitaramo cy’ubuntu muri iki Gihugu.

Uyu muhanzi wanahuriye n’uruva gusenya muri Tanzania agafungwa nyuma yuko adataramiye abari baje mu gitaramo yagombaga kuririmbamo, azakora igitaramo cy’ubuntu kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022.

Izindi Nkuru

Yabitangaje mu kiganiro n’Abanyamakuru ubwo yari kumwe n’abateguye kiriya gitaramo bazwi nka Str8up aboneraho no gusobanura impamvu ataririmbye ku cyumweru tariki 07 Kanama 2022.

Yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022 yakoze igiraramo muri Uganda ndetse ko yari yizeye ko iyi komanyi ya Str8up yamuguriye itike y’indege imwerekeza muri Tanzania.

Ati “Navuye muri Uganda saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ngera i Nairobi aho nagombaga gufata indege yari yasigaye ariko nahamaze amasaha umunani muri Kenya.”

Yakomeje agira ati “Byaje kurangira mvuye i Nairobi saa mbiri na mirongo ine n’itanu (08:45’) z’ijoro kandi nagombaga kujya ku rubyiniro saa cyenda z’ijoro ngera i Dar es Salaam ariko nsanga twibagiwe ibikapu byarimo imyenda yanjye n’ibikoresho twagombaga kwifashisha mu gucuranga byari byashyizwe mu yindi ndege.”

Yavuze ko nubwo yari yiyimeje ko aza gutaramira abafana ariko habayemo imbogamizi zinyuranye zirimo izo kuba itsinda rimucurangira ritarabashije kubona uko ryitoza ku byuma byari aho bikarangira adatamye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru